Dr Léon Mugesera yasabye ko ibyaha ashinjwa abihanagurwaho

Dr Léon Mugesera wahamijwe ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye Urukiko rw’Ubujurire kumuhanaguraho ibyaha yahamijwe n’Urukiko Rukuru, ngo kuko ibyo rwashingiyeho rumuhanisha igifungo cya burundu ari ibinyoma abatangabuhamya bigishijwe.

Ku wa mbere tariki 22 Kamena 2020, ni bwo iburanisha ku bujurire bwa Dr Mugesera ryari ryakomeje, hasobanurwa byimbitse inenge Mugesera yabonye mu batangabuhamya yakunze kugarukaho avuga ko ibyo bamushinje ari ibicurano.

Ubwo yitabiraga iburanisha mu cyumweru gishize, yavuze ko hari abatangabuhamya ubushinjacyaha bwitwaje nyamara batamuzi ku maso akemeza ko abenshi bamushinje ibinyoma.

Icyo gihe yatanze urugero rw’uwavuze ko yari ku Kabaya, ariko amagambo yavuze ko Mugesera yavuze akaba ntaho ahuriye n’ijambo ubushinjacyaha bwazanye mu rukiko, ibyo yise “ibimenyetso bibiri bivuguruzanya.”

Mugesera kandi yavuze ko ubwo Urukiko rukuru rwamukatiraga, abatangabuhamya be batigeze bahabwa umwanya wo kumuvuganira.

Mu iburanisha ryabaye ku munsi w’ejo, Dr Mugesera yasabye ko hari ibyo yasobanura akeka ko bitumvikanye neza mu iburanisha riheruka, akabitangaho umucyo mbere yuko avuga ku ngingo yari iteganyijwe.

Mu iburanisha ryo mu cyumweru gishize Dr Léo Mugesera yari yabajijwe niba yemera ko ijambo ryavugiwe ku Kabaya ari irye, undi yirinda kugira icyo abivugaho.

Ku munsi w’ejo Dr Mugesera yavuze ko ashaka gusobanura ku bibaza niba yaragiye ku Kabaya ndetse akahavugira imbwirwaruhame.

Ati “Icya mbere ni ku kibazo kivuga ngo ese Mugesera yagiye muri mitingi? Igisubizo ni yego.”

Yavuze ko ku wa 22 Ugushyingo 1992 yavuye iwe ajya muri mitingi ahawe lifuti mu ivatiri nubwo atibuka nyiri iyo modoka. Akaza no kuvuga ijambo atari yateguye ridafite aho ryanditse cyangwa ngo habe hari umunyamakuru warifashe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Urukiko Rukuru rwamaze kwemeza iby’iryo jambo, bumusaba gukomereza ku ngingo y’umunsi kuko ibyo avuga nta shingiro bifite ku buryo byavuguruzwa.

Ku ngingo ijyanye n’abatangabuhamya, Mugesera yavuze ko Urukiko Rukuru rwakoze ikosa rikomeye cyane mu mategeko ryo kumukatira rushingiye ku byavuzwe n’abatangabuhamya bamushinja gusa, akavuga ko rwishe ihame ryo kunganyisha intwaro (égalité des armes).

Yavuze ko abatangabuhamya 45 batanzwe n’Ubushinjacyaha urukiko rugatoranyamo 28 bigishijwe ibinyoma mu cyo yise ‘uruganda rucura ibinyoma’. Yavuze ko yasabye ko abo 28 yahura nabo akagira ibyo ababaza kandi ko amategeko abimwemerera ariko ntiyabyemererwa.

Ati “Icyo urukiko rwarakinyangiye icyo nicyo nagira ngo mpereho mbwira urukiko.”

Yavuze ko abatangabuhamya bose bavuze ibyahimbwe bakabyigishwa, bityo ibyo bavuze bikaba nta kuri kurimo. Yashimangiye kandi ko nta muntu wishwe kubera ibyo yavuze, ahubwo isura ye ikaba yarahindanyijwe.

Mugesera wari wagabanyije abatangabuhamya bamushinje mu byiciro bitatu, yavuze ko abenshi mu bo yashyize mu batangabuhamya basanzwe ibyo bamushinje babikoreshejwe n’amafaranga basezeranyijwe, kugabanyirizwa ibihano cyangwa gufungurwa.

Mugesera yumvikanishaga ko bitabaho bitanashoboka ko yasaba umuntu kwica undi. Yagiye avuga ko ibyo abantu bagiye bakora bikitirirwa ijambo yavuze bitamwitirirwa kuko icyaha ari gatozi ko atashyirwaho ibibi byakozwe n’ibirura n’amabandi.

Ati “Ubwo ni ukugira ngo Abatutsi banyange ahubwo abantu bahimba ibi bitonde Abatutsi bazabavumbura si abantu batazi icyatsi n’ururo.”

Nyuma yo kugaragaza ibindi bimenyetso bishimangira ko yabeshyewe, Dr Léo Mugesera yasabye ko yakoherezwa muri Canada, ngo kuko hari ibitarubahirijwe nyuma yuko yoherejwe kuburanishirizwa mu Rwanda.

Yifashishije urubanza rwa Bernard Munyagishari mu gika cya 92 icya 102, 111, 134 n’icya 138 yerekanye ko hari bitarubahirijwe byo kumva abatangabuhamya b’impande zombi bityo ko nkuko yagombaga gusubizwa iya Arusha iyo bitubahirizwa, bakaba bari mu cyiciro kimwe [abanyabyaha boherezwa mu bindi bihugu] yasubizwa muri Canada kuko bitubahirijwe. Yasabye kandi ko yahanagurwaho icyaha.

Kuri iyi ngingo ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo Mugesera avuga nta shingiro bifite kuko urubanza rutigeze rupfundikirwa huti huti. Bwavuze ko ikibazo cyo kumva abatangabuhamya ba Mugesera atari bwo kivuzwe, kuko cyavuzwe urubanza rugitangira mu mizi mu Rukiko Rukuru ku wa 30 Kamena 2014 urubanza rumaze igihe kirenga umwaka.

Urukiko rwashimangiye ko afite uburenganzira bwo kuzana abamushinjura igihe cyose rutarapfundikirwa ariko ko bitahagarika urubanza.

Mugesera yasubije ko urubanza rwapfundikiwe atunganiwe, bikaba ikosa rikomeye mu mategeko kandi bikaba binyuranyije n’Itegeko Nshinga. Yavuze ko yavukijwe uburenganzira bwo kugira icyo avuga ku byo yasabiwe n’Ubushinjacyaha.

Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko ingingo yo kuvutswa kugira icyo avuga azayiheraho ku wa Gatatu tariki 24 Kamena 2020 saa tatu z’igitondo, ubwo iburanisha rizaba ryakomeje.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *