Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso yatangaje ko Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Victoria, Dr Lawrence Muganga watawe muri yombi afite pasiporo y’igihugu cy’amahanga, umugore we akagira iyo mu Rwanda.
Nyuma y’amakuru yabanje kuvuga ko Dr Muganga yashimuswe, Gen. Byekwaso kuri uyu wa 2 Nzeri 2021 yatangaje ko uyu muyobozi wa kaminuza yatawe muri yombi n’igisirikare. Bivugwa ko abamufashe ari abakozi b’urwego rw’iperereza, CMI bari kumwe n’ab’urwego rwa polisi rushinzwe kugenza ibyaha.
Gen. Byekwaso yavuze ko Dr Muganga akekwaho gukorera ubutasi igihugu cy’amahanga [atavuze izina] no kuba muri Uganda mu buryo butemewe. Ati “Akurikiranweho icyaha cy’ubutasi” akomeza ati: “Afite pasiporo yo mu mahanga kandi yakoreraga muri Uganda bitemewe n’amategeko. Umugore we afite pasiporo y’u Rwanda. Bari mu gihugu bitemewe n’amategeko.”
Dr Muganga avuga ko yavukiye muri Uganda mu gace ka Greater Masaka. Ngo yizeyo amashuri abanza kugeza muri kaminuza ndetse yemeza ko afite ibyangombwa byaho birimo indangamuntu.
Biravugwa ko itabwa muri yombi rye rifitanye isano no kuba akorana n’ubwoko bwa Banyarwanda bugizwe n’abafite ibisekuruza mu Rwanda, kuko ngo ni umwe mu bari bayoboye ubukangurambaga bwo guhindura izina ry’ubu bwoko ryatumaga uburenganzira bwabo butubahirizwa nk’abanya-Uganda, bukitwa Abavandimwe.


