Inyeshyamba z’umutwe wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zagabye igitero mu gace ka Bayeti mu mujyi wa Beni bica abasivili 18 banasahura amaduka y’abaturage.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 2 Ukwakira 2020 nk’uko ikinyamakuru Actualité kibitangaza. Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Abarwanyi ba ADF bishe abo baturage bagerageza kubiba no kubasahura imitungo yabo n’ibyo kurya. Mu duce twibasiwe ni amaduka n’inybako zikorerwamo n’amadini.
Guhera saa moya z’umugoroba amasasu yatangiye kumvikana mu bice binyuranye bya Bayeti byiganjemo inzu z’ubucuruzi.Ubuyobozi bwo muri ako gace bwavuze ko kurasa byahosheje mu ma saa sita z’igicu.
Agace ka Bayeti gasanzwe karimo ibirindiro by’ingabo za Congo FARDC gusa ngo abaturage batunguwe no kubona kurasa kurangira nta musirikare wa Congo uhagaragaye.
Kinos Katuko uhagarariye abikorera mu gace ka Bayeti, wabonye ibyabaye yavuze ko muri uyu mwaka 2020, ADF imaze kubagabaho ibitero bine byahitanye abarenga 43 ,harimo n’icyo baherukaga kugabwaho kuwa 03 Ukwakira 2020.


