FB_IMG_1747546366855-1-720x375

DRC: Ingabo za leta zagabye ibitero bya Drones mu baturage ba Mikenke

Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zongeye kugaba  Ibitero mu gace ka Mikenke ko muri Minembwe zikoresheje indege zitagira abapilote zizwi nka drones.

Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko igitero cy’izi drones cyatangiye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gicurasi, aho zabyutse zisuka ibisasu mu baturage batuye aho muri Mikenke.

Abatuye muri ibyo bice bavuga ko igisasu cya mbere cyarashwe na Drone ahagana ku isaha ya Saa munani n’igice z’ ijoro, kandi ko mbere yuko ibitera yabanjye kugaragara mu kirere cyaho mbere yayo masaha.

Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bw’ibanze buratangaza ku byaba byangirijwe n‘ibyo bisasu muri icyo gice, usibye kuba ziri kubitera ku misozi bigacukura ahari ubwatsi Inka zirisha.

FARDC n’abambari bayo barimo FDLR, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo bongeye kugaba ibitero bya drones mu Mikenke, mu gihe mu byumweru bitatu bishize na bwo bari bagabye ibindi bigasiga ntacyo byangije usibye imisozi yatengutse.

Abanyamulenge batuye muri ibyo bice bavuga ko iri huriro ry’ingabo za Congo rigaba ibitero bya drones mu Minembwe na Mikenke biba biturutse i Kisangani.

Nyamara andi makuru yo ku ruhande akavuga ko n’u Burundi ubu buri gufasha Leta y’i Kinshasa gukoresha drones bukarasa muri ibyo bice bituwe n’aba Banyamulenge.

Ibi bitero bya dones mu misozi y’i Mulenge, Leta y’i Kinshasa yabigabye bwa mbere muri ibyo bice mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, ni mu gihe icyo gihe yabigabye ku misozi ya za Gakangala no mu nkengero zayo kugeza n’ubu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *