Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mutarama zagabye ibitero bya drone z’intambara mu Minembwe ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru y’ibi bitero yemejwe n’ihuriro AFC/M23, biciye muri Lawrence Kanyuka urivugira.
Kanyuka mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko biriya bitero byagabwe mu mudugudu wa Mukoko no mu nkengero zawo.
Yagize ati: “Kuri uyu wa mbere, tariki ya 12 Mutarama 2026, drone za Leta ya Kinshasa zagabye ibitero by’indege zitagira abapilote mu buryo bwa buhumyi kandi bw’ubugizi bwa nabi mu gace ka Minembwe, by’umwihariko mu mudugudu wa Mukoko no mu nkengero zawo.”
AFC/M23 ivuga ko biriya bitero byagabwe ku bushake kandi mu buryo budatoranya, bikaba byibasiye ahantu hatuwe n’abaturage benshi; ibyatumye abagore n’abana bicwa, ndetse bituma abaturage benshi bahunga ingo zabo.
Iri huriro ntiryatangaje umubare w’abaturage biciwe muri biriya bitero.
Icyakora ryavuze ko ryamagana ryivuye inyuma “iri hohoterwa ry’ubugizi bwa nabi rikorerwa abaturage b’abasivili bo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”, ryongera gushinja ingabo za Leta ya RDC kwica ku mugaragaro kandi kenshi amasezerano yo guhagarika imirwano.
Ku bwa AFC/M23, ibiri gukorwa n’ingabo za Kinshasa “ni intambwe iteje akaga ikabije, kandi bigaragaza kutubahiriza burundu amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu mu bihe by’intambara.”
Ibitero bya drone byagabwe mu Minembwe kuri uyu wa Mbere, birakurikira ibyo Ingabo za Leta ya RDC ziheruka kugaba mu mujyi wa Masisi zikabyiciramo abaturage babarirwa muri 20, mu gihe abarenga 40 bakomerekejwe na byo.


