Mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo, drone za gisirikare zarashe mu gace ka Mikenke ko mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mbere y’ibitero simusiga ingabo zirimo iz’u Burundi, FARDC na FDLR bitegura kuhagaba.
Me Moïse Nyarugabo wigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu wa RDC ndetse n’umusenateri muri iki gihugu, mu mpuruza yatanze yamagana biriya bitero yavuze ko byagabwe mu ma saa munani z’igicuku.
Me Nyarugabo mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko “drone za Tshisekedi zarashe umudugudu wa Mikenke, umudugudu utuwe n’abaturage b’abasivile ndetse unarimo inkambi y’Abanyamulenge bavuye mu byabo nyuma yo gutwikirwa imidugudu.”
Yavuze ko umubare w’abaguye muri biriya bitero utaramenyekana bitewe n’isaha byabereyeho, gusa ashimangira ko hari abasivile bapfuye cyangwa bakabikomerekeramo.
Yakomeje agira ati: “Amakuru aturuka ahantu hizewe ni uko ririya rasa ryabanjirije ibitero bihuriweho biri bugabwe n’Ingabo z’u Burundi, FARDC, Wazalendo na FDLR biri buturuke Point zéro, Mikalati, Kigazura, Marunde, Kipupu, Rugezi na Mukoko; mbere yo guhurira mu bice bya Minembwe na Mikenke nk’igitero cya nyuma.”
Nyarugabo yavuze ko kuri ubu hari ba Jenerali babiri barimo uw’umunye-Congo ndetse n’Umurundi bamaze kugera mu nkengero za Mikenke na Minembwe, mu rwego rwo guhuza ibikorwa by’ibitero bigomba kugabwa muri turiya duce.
Ni ibitero yavuze ko biri bugabwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu cyangwa mu minsi mike iri imbere, keretse habayeho guhindura gahunda ku munota wa nyuma.
Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ziritegura kugaba ibitero kuri Mikenke, mu gihe mu kwezi gushize Ingabo z’u Burundi zari zahaye abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho ushinzwe kurengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge nyirantarengwa yo kuva muri kariya gace ku neza.
Izi ngabo kandi zimaze amezi menshi zaragose Abanyamulenge batuye mu bice bitandukanye byo mu Minembwe, ibyatumye bateseka kubera inzara n’ibindi bibazo bitandukanye.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Général de Brigade Baratuza Gaspard, aheruka kubwira BBC ko bagashe icyemezo cyo gufungira amayira abatuye mu Minembwe, mu rwego rwo kurwana ku mujyi wa Uvira n’umupaka w’u Burundi na RDC hashobora kugabwaho ibitero n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Baratuza yabwiye Abanyamulenge ko inzira yonyine yatuma babona amahoro ari uko bakwitandukanya n’umwanzi Ingabo z’u Burundi zihanganye na we.


