Hakurya y’umupaka mu Karere ka Sumy muri Ukraine, Guverineri w’akarere yatangaje ko imirwano mishya yubuye mu midugudu yegereye umupaka, aho u Burusiya buri gufata ibice. Yavuze ko ibice bitandukanye mu karere ke bishobora kwigarurirwa.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko ashaka kugira ahantu hatagira nyiraho (zone neutre) Akarere ka Sumy kakoreshejwe mu gufasha Ukraine kwinjira muri Kursk mu Burusiya umwaka ushize.
Mu Karere ka Kursk, aho Igisirikare cy’u Burusiya kivuga ko Ingabo za Ukraine zagabye igitero muri Kanama umwaka ushize zasohowe, Guverineri Alexander Khinshtein yavuze ko indege zitagira abadereva za Ukraine zibasiye umujyi munini, nanone witwa Kursk.
Khinshtein yanditse kuri porogaramu yo kohererezanya ubutumwa ya Telegram ati: “Ibice bya drone byangije ibitaro bya mbere by’umujyi muri Kursk. Amadirishya yasenyutse. Kubw’amahirwe, nta barwayi bakomeretse.” “Ibice bya drone byaguye byangije kandi amazu maremare.”
Igisirikare cya Ukraine ku rundi ruhande kivuga ko ingabo zacyo zikomeje gukorera mu duce duto two mu Karere ka Kursk nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.
Abayobozi bo mu karere ka Sumy, mu gihe cy’amezi menshi kagabweho ibitero n’u Burusiya, bemeje muri iki cyumweru ko Ingabo z’u Burusiya zagenzuraga nibura imidugudu ine yegereye umupaka.
Guverineri Oleh Hryhorov yanditse ku rubuga rwa Facebook ati: “Intambara zikomeye zirakomeje mu turere tumwe na tumwe, cyane cyane hafi y’imidugudu ya Khotyn na Yunakivka.”
Kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yavuze ko ingabo za bo zafashe indi midugudu itatu mu gihe zitera imbere buhoro buhoro zinyura mu bice by’uburasirazuba bwa Ukraine.


