Inzego z’umutekano zataye muri yombi Dusabimana Emmanuel ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umukecuru w’imyaka 75 yakoreraga akazi ko murugo.Uyu musore w’imyaka 20 yishe nyirabuja ahita atoroka.
Ibi byabereye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kabagari, mu kagali ka Rwoga mu Mudugudu wa Rusebeya.Dusabimana akimara gufatwa yavuze ko hari abandi bafatanyije mu kwica nyakwigendera Mukarugomwa Joséphine.
Amakuru avuga ko ubu bwicanyi bwakozwe tariki 07 Mata 2023, ariko buza kumenyekana ubwo umusaza wabanaga na nyakwigendera yatahaga, yagera mu rugo agakomanga ariko akabura umukinguriria, agahita yiyambaza abaturanyi baje kakica urugi, bagasanga nyakwigendera yapfuye.
Uyu musore akimara kwica uyu Joséphine, yahise atoroka inzego z’umutekano zitangira kumushakisha kugeza zimubonye.Yatawe muri yombi Taliki 16 Gicurasi 2023 afatiwe mu Karere ka Kamonyi.Yavuze ko hari abagabo babiri bafatanyije ubwo bwicanyi banatwara amafaranga ibihumbi 260 maze we bamuha ibihumbi 60.
Amakuru avuga ko akimara gufatwa, yavuze ko ari mu bagize uruhare muri ubwo bwicanyi, ariko ko hari abandi bafatanyije, ndetse ko n’ibihumbi 260 Frw bahise batwara nyakwigendera, we yatwayemo ibihumbi 60 Frw.
Kugeza ubu Dusabimana Emmanuel afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ku murenge wa Kabagari nk’uko byemejwe na Gasasira Franà§ois umuyobozi w’uwo murenge.


