Dusengiyumva Samuel wari usanzwe ari Meya w’Umujyi wa Kigali, yatorewe gukomeza kuwuyobora mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Hari mu matora yabereye muri Camp Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024.
Amatora y’abagize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali ndetse n’ay’abagize Biro y’Inama njyanama yawo yakurikiye ayatorewemo abajyanama batandatu bawuhagarariye mu nama njyanama yawo ku rwego rw’uturere.
Aba na bo biyongera ku bandi batandatu barimo na Dusengiyumva bashyizweho na Perezida Paul Kagame ku wa Gatatu tariki ya 21 Kanama.
Dusengiyumva yatowe nyuma yo kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kigali nk’umukandida rukumbi. Yagize amajwi 397 angana na 100%.
Ni inshingano asanzwe afite kuva mu Ukuboza 2023 ubwo yatorerwaga kuyobora Umujyi wa Kigali asimbuye Pudence Rubingisa wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.
Abandi batowe muri nyobozi y’Umujyi wa Kigali barimo Visi Meya ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo wabaye Dusabimana Fulgence mu gihe Visi Meya ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage aatowe ari Urujeni Martine.
Muri Biro y’Inama njyanama y’Umujyi hatowe Christian Kajeneni Mugenzi watorewe kuba Perezida wa Njanama, Marie Grace Nishimwe atorerwa kuba Visi Perezida mu gihe
Liliose Larisse Nyinawinkindi yatorewe kuba umunyamabanga.


