A47A4683

Dutemberane Bukavu yabaye nyabagendwa nyuma yo kwigarurirwa na M23 itabereyemo imirwano (AMAFOTO)

Bidasubirwaho umujyi wa Bukavu ukaba ari nawo munini muri Kivu y’amajyepfo, muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, uragenzurwa n’umutwe wa m23 ndetse urujya n’uruza rukaba rwarongeye kugaruka nyuma y’uko bamwe mu bari barawuhunze batangiye gutahuka.

Uyu mujyi wagarutsemo amahoro nyuma yo kwigarurirwa n’umutwe AFC/M23 utabereyemo imirwano kuko ingabo za leta ya Kinshasa n’abo bafatanyije urugamba bari bayabangiye ingata.

Abatuye uyu mujyi iyo muganira bumvikana bavuga ko bvishimiye kuba barabohowe ingabo za Leta ya Kinshasa FARDC zabahohoteraga, ukaba usanga barimo basabana n’abarwanyi b’intare za Sarambwe.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umutwe wa M23 wabohoye ikibuga cy’indege cya Kavumu, ndetse abarwanyi bayo bakomeza berekeza mu mujyi wa Bukavu, umujyi bagezemo ingabo za FARDC n’abo bafatanyije bari bari bamaze kwikuramo.

Nyuma y’uko bamwe mu  baturage bari bahunze uyu mujyi utarabereyemo imirwano bumvise ko amahoro yamaze kugaruka, bagarutse mu byabo ndetse basubukura ibikorwa byabo nk’ibisanzwe.

Bwiza kuri uyu wa kabiri, tariki 18 Gashyantare 2025 yasuye kimwe mu bigo bya Gisirikari bikomeye muri Kivu y’amajyepfo cya Camp SAIO, isanga nacyo kiri mu bigenzurwa na M23.

Abaturiye iki kigo bavuga ko mbere y’uko iki kigo M23 ikigeramo harimo abana bafite imbunda bari basigiwe n’igisirikari cya FARDC, bakoreshaga bajya gusahura iby’abaturage kandi bakaba baririrwaga barasa, kuko bumvaga urusaku rw’imbunda.

Abayobozi b’umutwe wa M23 nyuma yo kwigarurira umujyi wa Bukavu bakomeje guhamagarira imitwe ya Politiki na Diyasipora itavuga rumwe na Leta ya Kinshasa kubiyungaho bagakuraho ubutegetsi bwamunzwe na ruswa, icyenewaho no kwigwizaho imitungo.

Kuva M23 yarigaruriye umujyi wa Bukavu bifite ingaruka zikomeye kuri Leta ya Kinshasa, kuko kuwutakaza bivuze ko Leta itakaje ububasha mu bice by’uburasirazuba bw’igihugu.

Ifatwa rya Bukavu kandi ryakurikiye umujyi wa Goma, Umurw amukuru wa Kivu y’amajyaruguru na Minova ifatwa nk’umujyi wingenzi mu buhahirane bw’intara za Kivu zombi, ibikomeza kubera ihurizo Ubuyobozi bwa Kinshasa kuko aho uyu mutwe wamaze kwigarurira wagiye unashyiraho ubuyobozi, ugahita utangira kugarura ituze mu baturage.

N’ubwo abaturage ba Bukavu bahuye n’ikibazo cy’amabandi yiraye mu byabo akabisahura, aho bibasiriye amaduka, amasoko n’ibigo by’ubucuruzi, umutwe wa M23 wahise usaba abasahuye kugarura ibyo basahuye mu maguru mashya.

Urujya n’uruza rwagarutse ku mupaka wa Rusizi ya mbere uhuza akarere ka Rusizi ku ruhande rw’u Rwanda n’umujyi wa Bukavu ku ruhande rwa RDC, nyuma y’uko umutwe wa AFC/M23 ufunguye umupaka (Photo: BWIZA)
Abakoreraga imirimo yabo mu mujyi wa Bukavu bongeye gufashwa kwambuka basubira mu kazi

Imodoka za UN zambutse umupaka wa Rusizi ya kabiri ziva mu mujyi wa Bukavu zinyura mu Rwanda
Mu mujyi wa Bukavu, M23 yafashe utabereyemo imirwano, urujya n’uruza rwongeye kugaruka

Ikigo cya gisirikari cya Camp SAIO, cyigaruriwe na M23 bigaragara ko abasirikari ba FARDC bari basanzwe babanamo n’imiryango yabo

Abanye-Congo basaga 400 bari barahunze kubera imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), basubiye iwabo

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *