Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC watangaje ko wamaze gutegura ingengo y’imari uzakoresha mu mwaka wa 2020/2021, nyuma y’amezi agera kuri abiri ushinjwa kuba warakerewe kuyitegura no kuyitangaza.
Mu nama idasanzwe y’Abaminisitiri b’uyu muryango kuwa Mbere w’iki cyumweru hifashishijwe ikoranabuhanga, Abaminisitiri hamwe n’ubunyamabanga bwa EAC bemeje ko agera kuri miliyoni 97.6 z’Amadolari y’Amerika ariyo azakoreshwa mu ngengo y’imari yose y’uyu muryango mu mwaka wa 2020/2021, watangiye kubarwa uhereye tariki ya 1 Nyakanga 2020.
Abaminisitiri bagaragaje ko muri izi miliyoni 97.6$ agize ingengo y’imari, asaga miliyoni 55.6$ azaturuka hagati mu bihugu binyamuryango bya EAC, naho agera kuri miliyoni 41.9$ zava mu bafatanyabikorwa mu iterambere ry’uyu muryango.
Iyi ngengo y’imari izakoreshwa mu nzego eshatu z’ingenzi zigize uyu muryango arizo Ubunyamabanga, Inteko Ishinga amategeko (EALA), ndetse no mu rukiko rukuru rw’Umuryango (EACJ), byose bikaba biherereye i Arusha muri Tanzania, ndetse no mu zindi nzego na komisiyo zishamikiye kuri uyu muryango.
Biteganyijwe ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda akaba na Chairman w’Akanama k’Abaminisitiri k’Umuryango wa EAC gafite mu nshingano gutegura ingengo y’imari, Dr Vincent Biruta azayimurikira Inteko y’Abadepite ba EALA kugirango bayisuzume ibone kwemezwa burundu.
Byari biteganyijwe ko ingengo y’imari yagombaga kuba yaramuritswe mbere y’ukwezi kwa Kamena ariko ntibyakozwe ku gihe ku mpamvu Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yavuze ko itegurwa ryayo ryakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye inama y’Abaminisitiri itabasha guterana.


