Kagame-tshisekedi1

EAC yasabye ko ibiganiro bya Nairobi bihuzwa n’ibya Luanda

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wasabye ko ibiganiro bya Nairobi bigamije gukemura ibibazo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifitanye n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwayo byahuzwa n’ibya Luanda bigamije gukemura ibibazo bya Politiki iki gihugu gifitanye n’u Rwanda.

Ni ubusabe uyu muryango watanze ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo, ubwo i Arusha muri Tanzania haberaga inama ya 24 isanzwe y’abakuru b’ibihugu biwugize.

Gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda yatangiye mu myaka ibarirwa muri ibiri ishize, ubwo inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zuburaga imirwano n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi ntambara ni na yo yatumye umubano wa RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 uzamba; ibyatumye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe uha Angola inshingano zo guhuriza ibihugu byombi mu biganiro bigamije gukemura ibibazo biriho, hirindwa ko hashobora kuvuka intambara yeruye.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo i Arusha haberaga inama ya EAC, Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya akanaba umuhuza mu bibazo RDC ifitanye n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwayo yagejeje ku bakuru b’ibihugu raporo yerekana ibimaze kugerwaho mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Ni raporo igaragaza “izamba ry’umutekano mu burasirazuba bwa Congo”, ibyatumye abakuru b’ibihugu bongera gusaba ko imirwano ihagarara.

Umwanzuro wa gatanu w’iriya nama ari na wo usaba ko ibiganiro bya Nairobi na Luanda byahuzwa uvuga ko “inama y’abakuru b’ibihugu yarebye uko ibintu byifashe nabi mu Burasirazuba bwa RDC, isaba guhagarika imirwano”.

Ukomeza ugira uti: “Kubera ingorane ziri mu biganiro by’amahoro byabereye icyarimwe, inama yasabye ko hashyirwaho uburyo buhuriza hamwe inzira zose zigamije gushaka umuti, by’umwihariko ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi bigahurizwa hamwe, bikayoborerwa hamwe.”

Uyu mwanzuro kandi usaba ko habaho inama ihuza umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) bakigira hamwe ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ingaruka bifite ku Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

SADC imaze umwaka yarohereje muri RDC ingabo zo kuhagarura amahoro, zikaba zarasimbuyeyo iza EAC zahavanwe shishi itabona bijyanye no kuba RDC yarazinengaga kuba zaranze kujya mu mirwano na M23.

Icyakora Perezida Yoweri Kaguta Museveni aheruka gutangaza ko izi ngabo na zo nta gisubizo zizigera zitanga, kuko abona igisubizo cy’ibibazo by’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC gifitwe na EAC aho kuba SADC.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *