Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, wasohoye itangazo ritegeka ibihugu byose biwugize kururutsa amabendera yawo ari ku butaka bwabyo, uhereye none kugeza igihe Benjamin William Mkapa azashyingurirwa, mu rwego rwo kumuha agaciro.
Mbere y’uko iri tangazo risohoka, Perezida Uhuru Kenyatta, yari yategetse icyunamo cy’iminsi 3 mu gihugu hose, ndetse ibendera ry’igihugu n’irya EAC akazamanurwa uhereye kuwa Mbere kugeza kuwa Gatatu tariki 30 Nyakanga 2020.
Iri tangazo ry’icyunamo, rigamije gushyiraho ikiruhuko cyo kunamira no guha agaciro uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Benjamin William Mkapa, wapfuye mu ijoro ryakeye. Perezida Uhuru yategetse ko ibendera ry’igihugu n’irya EAC, azururutswa akagezwa hagati kuva izuba rirashe kuwa Mbere w’icyumweru gitaha kugeza kuwa Gatatu wacyo.
Perezida Uhuru yavuze kandi ko Kenya idateze kwibagirwa imbaraga Mkapa yashyize mu guhuza Kenya n’abatavugaga rumwe n’ubuyobozi mu mwaka wa 2007-2008. Yagize ati: “Amahoro ya Kenya, ubwiyunge n’ubumwe byose bikomoka ku bikorwa byuje ubwenge, ubwitange n’umutima wo kunga, Perezida Mkapa n’itsinda bafatanyaga batugaragarije.”.
Urupfu rwa Mkapa warufite imyaka 81, rwatangajwe na Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu. Mkapa yaguye mu bitaro yavurirwagamo n’ubwo hataratangazwa icyamuhitanye.
Kuwa 30 Nzeri 1999, Mka pa ari mu bashinze EAC we na Perezida Yoweli Kaguta Museveni na Daniel Toroitich Arap Moi wayoboye Kenya. Yabaye umuhuza wa Kenya n’abatavuga rumwe na Leta yayo mu mwaka wa 2007-2008 ndetse anakora akazi nk’aka mu Burundi mu myaka ya 2016-2018.


