Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 21 Ukuboza 2024, nyuma y’iminsi itandatu yo kungurana ibitekerezo, muri Kigali Convention Center, hasojwe inama ya 33 y’inzego za politiki mu Mutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora Ziteguye Gutabara (East African Standby Forces (EASF).

Umuhango wo gusoza wabanjirijwe n’inama y’abaminisitiri b’ingabo n’umutekano ba EASF, baganiriye kandi bemeza ibyavuye mu nama zabanjirije iyi zakozwe n’abayobozi bakuru b’ingabo za EASF n’itsinda ry’impuguke.I
Iyi nama kandi yabayemo umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’u Rwanda rwari ruyoboye EACF na Somalia igiye kurukorera mu ngata mu mwaka utaha.

Umushyitsi mukuru mu nama y’abaminisitiri b’ingabo n’umutekano yari Amb. Olivier J.P. Nduhungirehe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga. Mu ijambo rye ritangiza iyi nama, yahamagariye Inama Njyanama gutekereza ku bibazo by’amahoro n’umutekano byugarije Afurika, gusuzuma ibyifuzo by’abayobozi bakuru b’ingabo ba EASF, gusuzuma iterambere, gukemura ibibazo, no gushakisha amahirwe ari imbere.
Ati: “Inama Njyanama igomba kwibanda ku gukemura neza intandaro y’amakimbirane n’ibibazo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba. Nizera ntashidikanya ko binyuze mu bufatanye no guhuza ibikorwa, dushobora kugera ku musaruro mwiza mu gukumira, gucunga no gukemura amakimbirane, atari muri Afurika y’Iburasirazuba gusa no ku mugabane wose. ”

Perezida ucyuye igihe mu Nama y’Abaminisitiri y’ingabo n’umutekano, Hon. Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda, mu ijambo rye risoza yashimiye byimazeyo abakuru b’ingabo ba EASF ku bw’imirimo yabo ishimwa, ndetse n’itsinda ry’impuguke n’ubunyamabanga ku ruhare runini bagize mu gutunganya iyo nama.
Yashimangiye ko EASF yiyemeje guharanira amahoro n’umutekano mu karere agira ati: “Inshingano zacu zo kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere kacu ni inshingano dusangiye, kandi ntegereje ko tuzakomeza ubufatanye mu kugera kuri iyi ntego nziza.”

Abandi banyacyubahiro na bo bafashe ijambo mu muhango wo gusoza, barimo Perezida w’Akanama k’Inararibonye k’Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora Ziteguye Gutabara ndetse wahoze ari Perezida w’u Burundi, H.E Sylvestre Ntibantunganya, Perezida w’inshuti za EASF, Jens Gynther Lindvig, n’umuyobozi w’ubunyamabanga bwa EASF, Brig Gen (Rtdd) ) Paul Kahuria Njema.


