Umuhanzi Eddy Kenzo yasobanuye ku makimbirane yabaye hagati ye n’umusirikare wa Special Forces Command (SFC) mu bikorwa byo kwamamaza ishyaka rya NRM mu gace ka Kawempe North.
Uyu muhanzi yagaragaye asunika uwo musirikare wari ku rubyiniro, ibintu byatumye benshi babyibazaho ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Kenzo yavuze ko yakoze ibyo kuko uwo musirikare yamusuzuguye. Yagize ati: “Nashakaga kugeza kuri Mzee (Perezida Museveni) ibibazo by’abatuye muri ghetto kuko bari benshi mu bitabiriye, ariko nabonye ko abateguye iki gikorwa batabyishimiye.”
Kenzo yasobanuye ko ubwo yari ari kuvugira ku rubyiniro, uwo musirikare yahawe amabwiriza binyuze ku cyimbo yo kumukuraho.
Ati: “Nabonye ari ku cyombo, umuntu amuha amabwiriza yo kunyirukana. Sinjya nkunda urugomo, kandi ibi bintu byambabaje. Niba hari uwo byababaje, mbisabiye imbabazi.”
Uyu muhanzi yemeye ko yagaragaje amarangamutima ye nyuma yo kumva ko atubashywe. Yavuze ko abashinzwe umutekano bakabaye bubaha igihe umuntu ahawe ku rubyiniro aho gukoresha imbaraga bamwirukana.
Ati: “Nananjye sinabona umukozi w’umutekano ari mu kazi ke ngo mpite mubuza. Ndi umuntu ukurikiza amategeko, sinzigera nshyigikira urugomo, kandi n’igihe cyose nakoranye na SFC, nagaragaje ko nzi akazi kabo.”
Ibi bibaye mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza mu gihugu bikomeje, aho abahanzi bamwe n’abandi bantu bazwi bagaragara muri ibi bikorwa.


