Eden Hazard yasezeye mu kipe y’igihugu y’u Bubiligi

Rutahizamu Eden Hazard, yamaze gusezera mu kipe y’igihugu y’u Bubiligi ‘Les Diables Rouges’ yari asanzwe abereye Kapiteni.

Hazard w’imyaka 31 y’amavuko, yari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi kuva 2008, ubwo yayigeragamo afite imyaka 17 y’amavuko. Uyu mugabo ukinira Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne yari amaze gukinira u Bubiligi imikino 126; akaba yari amaze kuyitsindira ibitego 33.

Yasezeye mu kipe y’igihugu y’u Bubiligi, nyuma y’iminsi mike isezerewe mu mikino y’Igikombe cy’Isi itarenze umutaru.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati: “Ipaji yahindutse uyu munsi. Mwarakoze ku bw’urukundo rwanyu ndetse n’ubufasha bwanyu ntagereranywa.”

Yunzemo ati: “Mwarakoze ku bw’ibi byishimo byose kuva muri 2008. Nafashe icyemezo cyo gushyira iherezo ku rugendo rwanjye mpuzamahanga. Unsimbura ariteguye. Nzabakumbura.”

Eden Hazard ni umwe mu bakinnyi bafashije u Bubiligi kugera muri ½ cy’Irangiza mu gikombe cy’Isi cya 2018 ubwo bwatsindwaga n’u Bufaransa igitego 1-0, mbere yo kwegukana umwaka wa gatatu butsinze u Bwongereza mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Yafashe icyemezo cyo gusezera mu kipe y’igihugu nyuma y’umutoza Roberto Martinez na we weguye mu minsi mike ishize.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *