Umuhanzi akaba n’utunganya umuziki Element EleéeH yahakanye amakuru yari yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba ari mu rukundo n’umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie Silver.
Mu kiganiro yagiranye na Chita Magic, Element w’imyaka 25 yavuze ko we na Sherrie Silver ari inshuti zisanzwe kandi amwubaha cyane.
Yavuze ko bahuriye mu mashusho y’indirimbo ye, aho yari yamusabye kwitabira nk’umubyinnyi.
Yagize ati: “Ntabwo ndi mu rukundo na Sherrie Silver. Ni inshuti yanjye nubaha cyane. Namusabye kujya mu mashusho y’indirimbo yanjye, arabyemera, kandi kuri njye numvaga ari ibintu bikomeye kuko ni umubyinnyi mpuzamahanga wakoranye n’ibyamamare nka Rihanna na Lady Gaga.”
Element yongeyeho ko nubwo yari yifuje ko Sherrie Silver agaragara nk’umubyinnyi mu ndirimbo ye, abajyanama be bahisemo ko nawe agaragara mu mashusho y’indirimbo.



