Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Türkiye yasabye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukemura ibibazo bifitanye mu mahoro, yemera kuba umuhuza hagati y’ibihugu byombi mu gushakira amahoro akarere k’ibiyaga bigari.
Erdogan yabitangaje ku wa Kane tariki ya 23 Mutarama, ubwo yari kumwe na Perezida Paul Kagame wagiriraga uruzinduko rwe rwa mbere muri Türkiye.
Ni uruzinduko Umukuru w’Igihugu yagize, mu gihe umwaka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera imirwano ikomeje gusakiranya ingabo z’iki gihugu n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Ibihugu byombi byagiye kenshi bihurira mu biganiro bya Luanda bigamije guhosha uriya mwuka mubi, gusa kugeza magingo aya nta musaruro birigera bitanga; ndetse ibiganiro by’impande zombi bisa n’ibyasinziriye.
Perezida wa Türkiye yagaragaje ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Congo bikeneye igisubizo cya dipolomasi, ati: “Turizera ko amakimbirane [y’u Rwanda] na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azakemurwa mu nzira z’amahoro.”
Perezida Erdogan yashimiye Angola yemeye kuba umuhuza hagati ya Kigali na Kinshasa, ashimangira ko igihugu cye na cyo gifite ubushake bwo gutanga umusanzu mu biganiro byatuma amahoro aboneka.
Ati: “Nka Türkiye, twiteguye gutanga ubufasha bwose bukenewe mu gihe impande zombi zaba zibyifuje, mu gukemura iki kibazo, ibizagira uruhare mu kuzana amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.”
Erdogan yagaragaje ko igihugu cye gisanzwe gifite ubunararibonye mu kuba umuhuza mu bibazo bitandukanye byo muri Afurika, harimo amakimbirane yari amaze igihe hagati ya Ethiopia na Somalia.
Yavuze ko umusanzu wa Türkiye mu kunga ibihugu ushingira ku hame ry’uko “ibibazo by’abanyafurika bigomba gukemurwa n’Abanyafurika”, hibandwa ku bufatanye ndetse n’inyungu zingana.
Usibye ibibazo by’u Rwanda na RDC, Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Türkiye banaganiriye ku gushimangira ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ingufu, igisirikare, uburezi n’ubushakashatsi.
Umubano w’u Rwanda na Türkiye warushijeho kuba mwiza hagati ya 2013 na 2014, ubwo ibihugu byombi byafunguraga za Ambasade i Ankara n’i Kigali.
Perezida Erdogan yavuze ko ibi byatumye ubucuruzi hagati ya Türkiye n’u Rwanda bwaguka cyane, kuko ishoramari rya Türkiye mu Rwanda ryavuye kuri $ miliyoni 1 ryariho mu myaka ya 2000, rigera kuri $ miliyoni 500.
Erdogan kandi yashimye imbaraga u Rwanda rukoresha mu guharanira ko akarere k’ibiyaga bigari gatekana.


