Ku musaraba wa Golgota, Yesu Kristu yamenye amaraso ye ku bw’ibyaha by’abantu bose. Ariko ni iki amaraso ya Yesu asobanura mu bugingo bw’umuntu? Abakristo ku isi yose bahuriza ku kuba aya maraso ari yo yonyine atanga agakiza gahoraho kandi agakuraho ibyaha.
Amateka ya gikirisitu yerekana ko amaraso ya Yesu afite umwihariko udasanzwe. Ni igitambo cyatanzwe inshuro imwe rukumbi ku bw’ibyaha byose by’abantu, igisubizo cy’ibyo amategeko y’isezerano rya kera byari byarabuze kugeraho. Nk’uko Bibiliya ibivuga, “kandi amaraso atavuye ntihabaho kubabarirwa ibyaha” (Abaheburayo 9:22b).
Mu nyigisho za gikirisitu, amaraso ya Yesu ni igisubizo ku kibazo gikomeye cy’ibyaha. Kuva mu ntangiriro z’amateka y’abantu, icyaha cyakomeje kuba intandaro y’urupfu no gutandukana ku muntu n’Imana (Itangiriro 3).
Ariko Yesu, nk’Umwana w’Imana, yemeye kwitanga nk’intama idafite inenge, maze amaraso ye atanga ubuzima bw’ukuri. Abakirisitu basobanura ko aya maraso atandukanye n’andi, kuko atari amaraso asanzwe, ahubwo ari “amaraso y’ubuzima,” yatanze imbabazi n’agakiza kadashira.
Abantu benshi bibaza impamvu Yesu yagombaga kumena amaraso ku musaraba aho gukora ibindi bikorwa byiza byonyine. Igisubizo kigaragara mu Byanditswe: “Kuko na Kristo yababarijwe ibyaha by’abantu rimwe, umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa kugira ngo atuyobore ku Mana amaze kwicwa mu buryo bw’umubiri, ariko ahinduwe muzima mu buryo bw’umwuka.” (1 Petero 3:18).
Aya maraso, nk’uko Bibiliya ibisobanura, yakuyeho ibitambo by’amatungo byakoreshwaga mu isezerano rya kera. Igitambo cya Yesu cyabaye gihoraho, kandi amaraso ye yinjije abakristo bose mu isezerano rishya, ridashingiye ku mategeko, ahubwo ku buntu bw’Imana.
Abakirisitu babona ko amaraso ya Yesu akora byinshi mu buzima bw’umuntu:
Kubabarirwa ibyaha: Aya maraso atuma umuntu wese ubyemeye yuhagirwa icyaha cye cyose (1 Yohana 1:7).
Ubuzima buhoraho: Bibiliya ivuga ko amaraso ya Yesu yinjiza abizera mu bugingo buhoraho (Yohana 6:54).
Imbaraga zo kurwanya icyaha: Abakirisitu benshi bizera ko amaraso ya Yesu arinda abizera Satani n’amayeri ye (Ibyahishuwe 12:11).
Kubw’abakirisitu, amaraso ya Yesu si inkuru gusa cyangwa igitekerezo cy’amateka, ahubwo ni ishingiro ry’ubuzima bwabo bwa buri munsi. Babona ko kugira ngo aya maraso akize umuntu, bisaba kwemera Yesu nk’Umukiza no kumwizera nk’umwana w’Imana.
Ku isi yose, iyi nyigisho ku maraso ya Yesu ikomeza guhuza abakirisitu, ibibutsa igiciro cy’agakiza kandi ibasaba gukomeza kwizera ko ayo maraso akiza byose. Nk’uko byanditswe mu Befeso 1:7, “Ni we waduhesheje gucungurwa ku bw’amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri.”
Ese aya maraso yaba yaramaze kugira uruhare mu buzima bwawe? Abakirisitu basanga ari igisubizo cyonyine gihoraho ku kibazo by’icyaha mu buzima bw’umuntu.


