Ese byagenda bite umuntu ariye isombe idahiye neza? Dore akamaro kayo mu mubiri w’umuntu

Isombe ni ikiribwa cyo mu bwoko bw’imboga gikundwa cyane ,ibi bigaterwa n’intungamubiri nyinshi tuyisangamo bituma igirira umubiri wacu akamaro karimo gutuma umubyeyi abona amashereka ,kuvura indwara z’imirire mibi ,kondora uwari umaze iminsi arwaye n’ibindi.

Mu guteka isombe bisaba ko hongerwamo ibirungo bitandukanye kugira ngo irusheho kuryoha no kugira intungamubiri nyinshi. Isombe kandi bisaba ko itekwa neza igashya kuko burya ibonekamo aside ya Cyanide bityo utayitse neza ya aside ishobora kugutera ikibazo. ni na byiza ko yongerwamo gikukuri kuko gifasha mu kugabanya bwa busharire bwa aside.

Akamaro ko kurya isombe ku buzima bwa muntu
1.kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima na Stroke
Mu isombe nta binure bibi byo mu bwoko bwa koresiteroli bishobora kuzibiranya umutima n’imitsi itwara amaraso ,naone isombe ikunaghaye kuri Vitamini c .ibi bigatuma igabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima

Nanone umunyungugu wa potasiyumu dusanga mu isombe ugira uruhare runini mu kunoza imikorere myiza y’umutima

2.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya kanseri
Mu isombe Beta carotene ari nayo ibyara Vitamini A ,iyi bita carotene ifite ubushobozi bwo gusukura umubiri no kurwanya uburozi ,bityo ikagira uruhare runini mu kurwanya indwara za kanseri mu mubiri. Iyi beta carotene ishyirwa mu cyiciro cy’ibyitwa antioxidant.

3.Gukomeza amagufa
Umunyungugu wa fosifore ndetse n’umunyungugu wa karisiyumu bigira uruhare runini mu gukomeza amagufa ,ku buryo adashobora kuvunika bya hato na hato nanone binagira uruhare mu guhangana n’indwara ya Osteoporosis itera kumungwa kw’amagufa ku buryo ashobora kuvunagurika byoroshye.

4.Kongera amaraso mu mubiri
ubutare bwa fer ndetse n’umunyungugu wa Cuivre bizwiho kugira uruhare runini mu kurinda ko umuntun yakwibasirwa n’indwara ya Anemia ndetse no mu kuvura iki kibazo cy’amaraso make ,umuntu urya isombe atandukana nibi bibazo burundu.

5.Kongera abasirikari b’umubiri
Vitamini C n’umunyungugu wa Zinc bigira uruhare runini mu kubaka no gukomeza ubudahangarwa bw’umubiri mu guhangana n’indwara zitandukanye .bityo umuntu urya isombe agatandukana n’indwara za hato na hato.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *