3-32.jpg

Ese FDLR iracyafite imbaraga mu gihugu imbere nk’izo ifite hanze yacyo?

Mu gihe intambara ikomeje guca ibintu mu burasirazuba bwa Congo hagati ya M23 na Leta ya Congo ifatanyije n’umutwe wa FDLR uharanira gukuraho ubutegetsi bwa Kigali, abantu bakomeje kwibaza imbaraga uyu mutwe warahiriye gukuraho Guverinoma y’u Rwanda ufite, haba imbaraga mu buryo bw’ibikoresho ndetse n’abantu.

Muri iyi nkuru yacu ntabwo twibanda ku mbaraga FDLR ifite aho iri mu mashyamba ya Congo ndetse n’aho ikura ubufasha kuko mu nkuru zitandukanye twagiye tubivugaho ahubwo turibanda ku mbaraga ifite imbere mu gihugu Cy’u Rwanda.

Amateka y’u Rwanda agaragaza neza ko umutwe wa FDLR washinzwe n’abahoze mu ngabo zasize zikoze Genoside yakorewe Abatutsi muri 1994 zigahungira mu burasirazuba bwa Congo. Aba rero bahunze basize bene wabo ndetse na bamwe muri bo barahungutse bakomeza gucengeza ingengabitekerezo n’umugambi wo guhirika ubutegetsi no gusubira ku ngoma.

Uretse abaturage basanzwe FDLR yaba ifite abayishyigikiye mu nzego za Leta? Nta kabuza igisubizo ni Yego kuko imyaka yose ishize hagiye havugwa amakuru ndetse no kuri bamwe mu bari mu nzego zo hejuru mu buyobozi bw’igihugu bakorana na FDLR.

Minisitiri w’Intebe n’abo bakoranaga bashinjwe gukorana na FDLR

3-32.jpg

Tugarutse kuri Primature ndetse n’abayobozi bayo kandi kubera inkuru imaze iminsi mike ivugwa y’umuyobozi umwe muri Primature witwa Musonera Germain uherutse gufungwa ndetse habura iminsi 2 ngo arahirire kuba intumwa ya Rubanda ahagarariye ishyaka FPR Inkotanyi. Mu byo uyu Musonera akekwaho harimo uruhare muri Genoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse no gukorana na FDLR.

Iyi nkuru ya Musonera rero yatumye tugaruka ku byigeze kuvugwa ko Primature yigeze kuba indiri ya FDLR mu gihe yayoborwaga na Pierre Damien Habumuremyi wari Minisitiri w’Intebe. Uyu Habumuremyi uheruka gufungwa akaza gufungurwa ku bw’imbabazi za Perezida Kagame, yashinjwe gukorana byeruye na FDLR aho ngo mu bihe bitandukanye yagiye akorana amanama n’abagize uyu mutwe ndetse ayo manama akabera mu byumba bya Hotel ye yari afite ku kiyaga cya Ruhondo.

Muri abo bakoranaga amanama harimo abari mu buyobozi bw’Inzego z’ibanze mu Karere ka Musanze nk’uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve Nsengimana Alfred waje no kuraswa agapfa bivugwa ko yashatse gutotoka, harimo kandi n’uwitwaga Nsengiyumva Jotham byavugwaga ko ari mubyara wa Pierre Damien Habumuremyi nawe waje kurasirwa muri Gereza ya Muhanga nawe ngo ashaka gutotoka.

Mu biro bye kandi bivugwa neza ko Habumuremyi yari yarabashije kwigarurira bamwe mubo bari bahuje ubwoko ndetse akaba yarabifashishaka mu kumenya amabanga atandukanye ndetse no kuyageza kuri FDLR. Umwe mubo twabashije kumenya ni uwitwa Ndayizeye Janvier wari ushinzwe itangazamakuru ndetse no kuvugira Primature, ngo bari barubatse ubushuti bwihariye kuko bakoranaga bya hafi.

Uyu Ndayizeye Janvier ubu ngo yaba yarahungiye mu gihugu cy’Ububirigi mu mwaka wa 2021 nyuma y’ifungwa rya mushuti we Pierre Damien Habumuremyi, bikavugwa ko yaba yari atangiye kubazwa n’inzego zishinzwe iperereza ku bintu bitandukanye birimo n’ubwo bufatanye bwihariye no gukorana na FDLR. Amakuru kandi ava mu bantu bakorera inzego zishinzwe iperereza ariko tutatangaza amazina yabo n’uko ngo uyu Ndayizeye Janvier yagiye afite dossier muri RIB imukurikirana ngo akaba igihe cyose yagaruka mu gihugu yakurikiranwa n’amategeko.

Uretse uyu Janvier Ndayizeye wari somambike wa Pierre Damien Habumuremyi mu mugambi wo gufatanya an FDLR, ngo hari n’abandi bakozi bagiye bakorana Primature bagiye bafatwa bagafungwa abandi bagasezererwa kubera impamvu zitandukanye zirimo iyo mikoranire n’abarwanya ubutegetsi.

Tuvuye mu Nzego za Gisiviri rero twakwibutsa ko no mu nzego za Gasirikare hagiye habamo abakuru ba gisirikare bamwe banavuye muri FDLR, aha twatanga urugero rwa General Paul Rwarakabije wigeze kuyobora ibikorwa bya gisirikare bya FDLR ariko akaza gutaha akinjizwa mu ngabo ndetse agaba imyanya ikomeye mu gisirikare ndetse yaje no kuba Komiseri w’amagereza mu Rwanda. Aha twakwibaza niba ya ngengabitekerezo n’ubugome bahoranye ba Rwarakabije ndetse n’abandi bari abasirikare muri FDLR bakaza kuvangwa n’izindi ngabo, yaba yararangiye cyangwa ryaba ari nka rya vu rihoze ryotsanya.

Ntibitangaje kandi kuko twagiye tubona ababaye abayobozi mu ngabo barahoze mu ngabo zatsinzwe bagera hanze bagatangira inzira yo kurwanya Leta no kwiyunga kuri FDLR, urugero ni nka General Emmanuel Habyarimana wabaye Minisitiri w’Ingabo.

Mu gusoza inkuru yacu rero turacyibaza ikibazo niba inzego zibishinzwe zitashyira imbaraga mu gukurikirana cyane abantu baba bakorana na FDLR ndetse no kurandura ingengabitekerezo yayo cyane ko bigaragara ko atari mu baturage gusa ko no mu nzego nkuru z’ubuyobozi haba harimo ibyitso byayo.

Ntabwo kandi mu nkuru yacu twagaragaza ishusho nyakuri y’ikigero FDLR iriho mu gushyigikirwa mu gihugu kuko tutafashe ibice byose nko mu bikorera ntitwahageze kdi aricyo gice kibamo abanyamafaranga banatera inkunga uwo mutwe. Gusa ikigaragara n’uko uyu mutwe ufite imbaraga n’abawushyigikiye haba mu nzego zo hejuru ndetse n’izo hası zo mu buyobozi bw’igihugu cyacu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *