Iminsi ibarirwa ku ntoki ni yo ibura kugira ngo ukwezi kwa Nzeri kugere. Uku kwezi abenshi bari bitezemo isubukurwa ry’amasomo mu bigo by’amashuri nyuma y’aho icyorezo cya Covid-19 kiyakomye mu nkokora.
Amashuri yafunze imiryango kuva muri Werurwe uyu mwaka, nyuma y’uko mu gihugu hari hamaze kugaragara umurwayi wa mbere w’icyorezo cya Virusi ya Corona.
Gufunga amashuri n’ahandi hantu hahurira abantu benshi byari mu ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya kiriya cyorezo na nubu kigihangayikishije Isi.
Amashuri afungwa bwa mbere ku wa 16 Werurwe, Leta y’u Rwanda yari yagennye ko yongera gufungura imiryango mu byumweru bibiri byari gukurikiraho, gusa uburyo ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 bwiyongeraga umunsi ku wundi byatumye igihe cyo gufunga ibikorwa by’uburezi cyongerwa kugera muri Gicurasi.
Mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Mata 2020, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu ngamba nshya zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus, amashuri azakomeza gufungwa kugeza muri Nzeri ariko ntihatangajwe igihe azafungurira.
Uhereye ku wa mbere tariki ya 03 Kanama, harabura iminsi 27 kugira ngo ukwezi kwa Nzeri gutegerezanyijwe amatsiko na benshi mu banyeshuri bakumbuye kwicara ku ntebe y’ishuri kugere.
Ese Koko amashuri azafungurwa muri Nzeri?
Gutanga igisubizo kuri iki kibazo byagorana, bijyanye n’ibigenderwaho hafatwa imyanzuro imwe n’imwe yo gusubukura ibikorwa butandukanye byagiye bifungwa kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.
Magingo aya ibikorwa butandukanye biri mu byari byarasubitswe byatangiye gusubukurwa, birimo nk’ingendo zo ku butaka n’izo mu kirere, ibikorwa by’ubukerarugendo, amahoteli n’amaresitora, insengero n’ibindi bitandukanye.
Ibikorwa bigifunze birimo amashuri, utubari, imipaka ndetse n’ibindi bike butandukanye.
Kwemeza niba Guverinoma izafungura amashuri byagorana cyane, bijyanye n’uko ibyemezo byo gusubukura ibikorwa bimwe na bimwe bifatwa hashingiwe ku busesenguzi bukorwa n’inzego z’ubuzima bwerekana uko icyorezo gihagaze mu gihugu.
Magingo aya icyo cyorezo mu gihugu kimaze kwandurwa n’ababarirwa muri 2,062 barimo batanu kimaze kwica, ndetse kuva cyagera mu gihugu ku wa 14 Werurwe nta kimenyetso kigaragaza cyo kuba cyagenza make.
Uretse kuba icyorezo ubwacyo kigihari, kongera gufungura amashuri byasaba ubushishozi n’ingamba zikomeye mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cyafata undi murego, bijyanye no kuba ku bigo by’amashuri hateranira abana benshi, by’umwihariko biganjemo abakiri bato bishobora kugora kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo.
Inzego bireba zivuga iki ku byo gufungura amashuri muri Nzeri?
Magingo aya ntiharamenyekana niba Guverinoma y’u Rwanda izasubukura ibikorwa birimo n’amashuri, gusa ugendeye ku byagiye bitangazwa n’inzego zitandukanye, hari amarenga yaciwe y’uko amashuri ashobora gukomeza gufungwa kugeza igihe kitazwi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente ubwo yari imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko (imitwe yombi) mu kwezi gushize, yavuze ko kuba Guverinoma yagaragaje ko amashuri afunze kugeza muri Nzeri bidasobanuye ko uko kwezi nikugera azahita afungurwa.
Yagize Ati: “Amashuri tuvuga ko afunze kugeza mu kwezi kwa Cyenda kugira ngo n’ufite ishuri ryigenga yitegure. Mbere y’ukwa Cyenda nta cyashobokaga gukorwa bitewe n’uko icyorezo cyari kimeze. Nyuma y’ukwa Cyenda nibwo tuzamenya uko bizaba bihagaze, ariko ntituzarindira ko kugera, bizagera hagati mu kwezi kwa munani dukurikije uko icyorezo kizaba kimeze tugatangaza niba amashuri azafungura cyangwa atazafungura.’’
“Ntibisobanuye ko amashuri azafungura ku itariki ya mbere, nyuma y’ukwa Cyenda ibizakorwa tuzabiganiraho muri Kanama bitewe n’uko icyorezo kizaba kimeze.’’
Ibyatangajwe na Minisitiri Ngirente muri Nyakanga uyu mwaka, byanashimangiwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, uherutse gutangaza ko nta wafungura amashuri mu gihe mu gihugu hakiboneka abantu 40 banduye mu munsi umwe.
Yagize ati: “Nibikomeza gutya se uratekereza ko ari nde wafungura amashuri tukibona abantu 40 buri munsi barwaye, ntabwo bishoboka. Ni ukuvuga rero ngo ingaruka ziraza kutugeraho mu buryo butandukanye nitudafata ingamba zikomeye zo kubahiriza aya mabwiriza”.
Si u Rwanda rwonyine rwaba rufashe icyo kemezo, kuko ibihugu byinshi bikomeje kwanga kongera gufungura amashuri hirindwa ko icyorezo cyokongera kubyukana izindi mbaraga.
Muri Afurika y’Epfo byari byitezwe ko amashuri afungurwa mu minsi ishize, gusa Guverinoma ifata umwanzuro w’uko amashuri akomeza gufungwa kugeza muri Nzeri uyu mwaka.
Kenya na yo yafashe umwanzuro w’uko amashuri akomeza gufunga imiryango kugeza muri Mutarama umwaka utaha, mu gihe Uganda na yo byitezwe ko ishobora gutera iyo ntambwe.
Ingamba zikomeye mu byitezwe ku mashuri
Hashingiwe ku nama zitangwa n’inzego z’ubuzima, amashuri azasabwa gushyira mu bikorwa amabwiriza y’ubuzima rusange kugira ngo abanyeshuri n’abakozi batekane mu gihe baba basubiye ku mashuri muri Nzeri.
Bisobanuye ko ishuri rishobora kuzaba ritandukanye n’uko abanyeshuri barisize, bitewe n’intera ishobora kuzaba igaragara mu mashuri ndetse abanyeshuri bambaye udupfukamunwa.
Ku ngingo ijyanye no gusiga intera hagati y’umunyeshuri n’undi, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu minsi mike izunguka ibyumba bishya by’amashuri 22.505 biri mu nzira zo kuzura mu turere 30 tw’igihugu, bikazafasha mu kugabanya ubucucike mu mashuri, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi.
Ibikoresho byifashishwa mu isuku na byo bishobora kuzagirwa umuco, hatibagiwe kuba abanyeshuri bakwigishwa mu byiciro mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’ubucucike.


