Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi yagaragaje ubunararibonye mu guhangana n’ibibazo ashyirwa mu majwi, yemeza ko ibi bitamuca intege mu rugendo rwe rw’imyaka 10 mu muziki.
Yabitangaje nyuma y’igitaramo cy’amateka yise “Icyambu 3”, cyabereye muri BK Arena tariki ya 26 Ukuboza 2024, cyitabiriwe n’abasaga ibihumbi 10, barimo abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’ababyeyi be.
Mbere y’uko iki gitaramo kiba ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye inkuru zivuga ko yaba yarateye inda.
Mu gusubiza ibi Mbonyi yagaragaje ko ibyo ari ibihuha bidafite ishingiro kandi ko igihe kizabisobanura.
Yagize ati: “Maze gukura! Si ibintu nk’ibyo by’abana byatuma mpagarika umutima. Nkunda Imana kandi nizeye ko igihe cyose gisobanura byose.”
Uyu muhanzi yashimangiye ko yishimira uburyo Imana ikomeje kumushyigikira ndetse ko ibitaramo bye bikomeje kugera ku rwego rwo hejuru.
Yavuze ko nubwo afite abakunzi benshi akiyumva nk’umuhanzi ukizamuka kuko ahora ashyira imbaraga mu bikorwa bye.
Mu mwaka wa 2022, Israel Mbonyi yakoze igitaramo cya mbere cyiswe “Icyambu”, aba umuhanzi wa mbere w’Umunyarwanda wujuje BK Arena. Yongeye gukora amateka mu 2023 no mu 2024, aho yataramiye abantu basaga ibihumbi 10.


