Ku munsi w’ejo hashize ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hagiye hasakara igipapuro cyigaragaza ko mu Rwanda hatangiye guhembwa abakoresha urubuga rwa TikTok binyuze mu buryo bwa monetize.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo mu Rwanda (MINICT) yatangaje ko amakuru yavugaga ko urubuga rwa TikTok rwatangiye kwemerera Abanyarwanda kwinjiza amafaranga (monétisation) atari yo, ahubwo ari ibihuha.
Mu minsi yashize, abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bishimiye amakuru yavugaga ko bashobora gutangira kwishyurwa ku byo bashyira kuri TikTok bari mu Rwanda. Ariko MINICT yasobanuye ko nta mpinduka nk’iyo irabaho kugeza ubu.
Iki kibazo cyigeze kuvugirwa mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, aho umuhanzi Bruce Melodie yasabye ko urubyiruko rwafashwa kubona uburyo bwo kwinjiza amafaranga ku mbuga nkoranyambaga. Perezida Paul Kagame na we yahise abaza icyakorwa kugira ngo ibyo bishoboke bidategetswe ko umuntu yiyitirira ko atuye mu kindi gihugu.
Minisitiri Paula Ingabire yasobanuye ko kugira ngo igihugu cyemererwe monetization, hari ibisabwa bitatu by’ingenzi. Icyo u Rwanda rutaruzuza neza ni umubare w’abamamaza ku mbuga nkoranyambaga, kuko bisaba ko nibura haba hari abamamaza batanga hagati ya miliyoni 1 na 1,5 z’amadolari buri kwezi.
Yongeyeho ko ibisigaye byose byaganiriweho n’ubuyobozi bw’izo mbuga, kandi ko igikenewe cyane ari ukongera abashoramari bamamaza no gushishikariza ibigo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kwamamaza.
Mu gusoza, MINICT yasabye abantu kwirinda gukwirakwiza amakuru atari yo, ishimangira ko monetization ku bakoresha TikTok mu Rwanda itaratangira.



