captureggg-2.png

Ese koko Yolo The Queen abaho cyangwa ni igihuha?Abahe?

Abakunzi b’imbuga nkoranyambaga iyo uvuze izina Kirenga Phiona, abenshi bahita bumva Yolo The Queen , umwe mu bakobwa bakomeje gutitiza Instagram, Twitter n’izindi mbuga Nkoranyambaga.Uyu mukobwa nta watinya kuvuga ko ari mu bagezweho muri iki gihe banakomeje kwigarurira imitima y’abagabo.

Yolo The Queen ariko n’ubwo abantu bamukurikirana kuri izo mbuga, abenshi bifuza guhura nawe ariko ntibikunde bitewe n’uko atajya akunda kugaragara mu ruhame nk’uko bagenzi be bandi bazwi nka Slay Queen usanga bigaragaza ndetse bakanaba inshuti z’ibitangazamakuru.

Bimwe mu byamamare bivugwa ko bahuye nawe, harimo umuhanzi w’umutanzaniya Harmonize binavugwa ko yagiye aza ikigali kumureba, ariko nabwo nta hantu na hamwe bagaragaye bari kumwe.

Abakurikirana iby’imyidagaduro bavuga ko uyu mukobwa abarizwa i Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba ariko nabyo ntibizwi neza

Uretse ibyamamare n’abandi bafite aho bahurira nawe bya hafi bivugwa ko aribo bakunda guhura nawe, nta wundi muntu urahagarara ku maguru ye ngo yemeze ko yabonanye nawe amaso ku maso.Iyo urebye amafoto uyu mukobwa ashyira ku mbuga by’umwihariko Instagram, usanga akunze gushyiraho amafoto ari wenyine uretse amafoto macye nabwo abaze atari aye gusa.

captureggg-2.png
Mu ntangiro z’icyi cyumweru , nibwo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko yihanangiriza abantu baba bashaka kumufotora mu ruhame.Yavuze ko abanyamakuru batagakwiye kumwirukaho ngo bashaka kumufotora ahubwo ngo bakabaye bashaka ikindi bakora aho kumwiruka inyuma.

Zimwe mu ngero yatanze , ni nk’ibiza biherutse kwibasira intara y’Iburengerazuba, aho ngo bamwe mu bana baho batarabasha gusubira ku ishuri, avuga rero ko aribo bakeneye ababavugira kuruta uko bakwirirwa bamwiruka inyuma ngo baramufotora.

Yolo The Queen , ni umwe mu bakobwa bigaragarira ijisho ko afite uburanga n’ikimero bidasanzwe.Kutiyerekana kwe nka bagenzi be barimo Shady Boo, Kate Bashabe, n’abandi, ngo byaba ari rimwe mu mabanga akoresha kugirango arusheho kwinjiza amafaranga menshi binyuze mu bamukurikira ku mbuga zitandukanye.
vvv.png
image_2023-05-16_093551021.png
image_2023-05-16_095025313.png

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *