p0lkj9kr.jpg

Ese kurya pomme buri munsi bifite akamaro?

Hari umugani uzwi cyane uvuga ngo “Kurya pomme buri munsi bigufasha kutajya kwa muganga.” Ariko se, koko ni ukuri? Ese pomme iruta izindi mbuto mu gukomeza ubuzima bwiza?

Pomme ni urubuto rukungahaye ku ntungamubiri zitandukanye. Irimo ibyitwa polyphenols na flavanols bifasha umutima gukorana neza, bikagabanya cholesterol mbi, ndetse bigafasha no kugenzura isukari yo mu maraso. Pomme kandi ifite fibre nyinshi cyane cyane pectin, ifasha igogora no kugabanya ingano y’isukari n’ibinure umubiri wacu winjiza.

Ubushakashatsi bwinshi bwerekanye ko kurya pomme bifitanye isano no kugabanya ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa kabiri ndetse no kugabanya cholesterol iyo umuntu abimenyereje igihe kirekire. Hari n’ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko kurya pomme byafasha kugabanya ibinini byo kwa muganga, nubwo bitavuze ko wacika burundu ku kujya kwa muganga.

Abahanga bemeza ko nubwo pomme ari nziza cyane, zidafite vitamin C nyinshi ugereranyije n’izindi mbuto, ariko zikungahaye ku bindi bigize intungamubiri zituma umubiri ukomeza kuba muzima. Nanone, ngo kurya pomme n’urubuto rwayo udakuyeho uruhu kuko ahanini intungamubiri zayo nyinshi ziba mu ruhu rwayo.

Ikindi cyagaragajwe ni uko pomme z’igihe cyashize (ancient varieties) ziba zikungahaye kurusha izigezweho kuko ubusanzwe abahinga bakunda kwibanda ku kubyara pomme ziryoshye, nini kandi zikomeye kurusha gushishikariza guhinga izibonekamo intungamubiri nyinshi.

Mu gusoza, abashakashatsi bavuga ko kurya pomme buri munsi ari byiza, ariko bigomba kujyana no kurya izindi mbuto n’imboga zitandukanye kugira ngo ubone indyo yuzuye ifasha umubiri wose. Ntabwo pomme ari igitangaza cyonyine, ahubwo ni igice cy’iyo nzira yo kubaho neza.

Pomme ifitiye akamaro kanini ubuzima, ariko ntabwo ari yo yonyine yihagije ngo iguheshe ubuzima bwiza burambye. Kugira indyo yuzuye, kurya imbuto n’imboga zitandukanye ni ryo banga nyakuri.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *