
Mu mireho yamuntu ntashobora kubaho atanywa cyangwa atarya kuko umubiri kugirango ukomeze ukora neza uba ukeneye amazi n’intungamubiri zituruka mubyo arya.
Iyo umuntu yafashe ibyo kunywa n’ibyo kurya rero, akenera kujya mu bwiherero kwihagarika cyanywa c kwituma.
Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu muzima utarwaye ashobora kujya kwihagarika nibura hagati y’inshuro 6 na zirindwi ku munsi.
Ntabwo ari ihame izo nshuro zavuzwe haruguru n’uko aricyo gipimo fatizo ubushakashatsi bwagaragaje, kuko ngo nanone byaterwa n’umuntu kugiti cye cyangwa se nanone bigaterwa n’ibyo yanyweye.
Ikinyamakuru medicalnewstoday, gitangaza ko uretse izo nshuro zagarutsweho umuntu muzima ashobora kujya kwihagarika, ngo nanone hari igihe ashobora kuba atarwaye ariko ari mu bindi bihe(Condition) bishobora gutuma izo nshuro zihinduka.Urugero rutangwa n’inkumugore utwite kuko ngo we ashobora no gukomeza kwihagarika inshuro nyinshi na nyumaho ibyumweru umunani abyaye.
Abantu barwaye indwara nka Diabete, umuvuduko w’amaraso, infection cyangwa zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, usanga bashobora kugira umwihariko wo kwihagarika kuko izo nshuro zishobora kurenga.
Hari abibaza impamvu umuntu yihagarika inkari zifite irindi bara
Ubusanzwe umuntu yihagarika inkari z’umuhondo wererutse, ariko hari igihe usanga ibara ryahindutse ukibaza uko byagenze.Nta kindi kuko bishobora guterwa n’ibyo wariye cyangwa wanyoye ariko ntibikureho ko n’uburwayi bwabitera.
Kubura vitamini mu mubiri nabyo bishobora gutera kwihagarika inkari zifite irindi bara ntetse n’ingano y’amazi unywa ashobora gutuma ibara rihinduka.


