Espagne yinjiye mu idosiye ya Afurika y’Epfo na Israel

Igihugu cya Espagne kibinyujije kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga , Jose Manuel Albares, cyatangaje ko igihugu cyasabye kwinjira mu rubanza Afurika y’Epfo yarezemo Israel mu rukiko mpuzamahanga rw’ubutabera kubera intambara yo muri Gaza .

Espagne yiyongeye ku itsinda ry’ibindi bihugu bishaka kwinjira muri urwo rubanza birimo Irlande, na Norvege mu cyumweru gishize byatangaje ko byemera leta yigenga ya Palestina.

Jose Manuel Albares, yatangaje ko bashaka gushyigikira urukiko mpuzamahanga rw’ubutabera mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro irimo gutegeka Israel guhagarika ibikorwa bya gisirikare mu mujyi wa Rafah uri mu majyepfo ya Gaza.

Gusa nta byinshi yatangaje byerekeye icyo igihugu cye kizakora mu rwego rwo gushyigikira imyanzuro y’uru rukiko nkuko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.

Kuba abacamanza barategetse Israel guhagarika byihuse ibitero igaba mu mujyi wa Rafah byabaye icyemezo cya mbere cyo muri urwo rwego gifashwe ku buryo bwihuse nyuma y’icyemezo cya Afurika y’Epfo cyo kurega Israel iyishinja gukora jenoside.

Israel yo yabwiye urukiko ko ibikorwa byayo muri Gaza bigamije kwirwanaho kandi bireba abarwanyi ba Hamas bagabye igitero kuri Israel kuwa 7 Ukwakira umwaka ushize.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *