Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryambuye Espoir FC amanota 50 bituma ihita umanuka mu kiciro cya Gatatu kandi yakagombye kuba iri gukina imikino ya kamarampaka igena ikipe iza mu kiciro cya mbere.
Ikipe ya Espoir FC yakuweho ayo manota izira gukinisha Umunye-Congo Christian Watanga Milembe utari ufite ibyangombwa.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryaje kwinjira muri iki ikibazo maze risanga koko Espoir FC hari umunyezamu ikinisha ukomoka muri Dr Congo, Christian Watanga Milembe, nta cyangombwa kimwerera gukina gitangwa n’iri shyirahamwe.
Ibi ni byo byatumye taliki 20 Gicurasi FERWAFA ifata umwanzuro ko iyi kipe iterwa mpaga mu mikino 5 byavugwaga ko ariyo uyu mukinnyi yakinnye, AS Muhanga ihita yibonera itike yo gukina imikino ya ‘Play-Offs’ .
Nyuma byaje kugenzurwa neza none FERWAFA yandikiye iyi kipe ya Espoir FC ko bagendeye kuri raporo z’ubugenzuzi bwakozwe ku mikino yose bakinnye basanze Christian Watanga Milembe yarakinnye imikino 19 irimo 16 batsinze, 2 banganyije n’umwe batsinzwe.
Espoir FC yabwiwe ko ubwo ikuweho amanota 50 bari barabonye bakinishije uyu mukinnyi bityo bakaba basigaranye amanota 7 gusa.
Kuri ubu iyi kipe yahise imanuka mu cyiciro cya 3 kuko yabaye iya nyuma mu itsinda B yari irimo.


