Itangazamakuru ryo mu Bwami bwa Eswatini ryakeje Igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko ari kimwe mu gisirikare gikomeye muri Afurika ndetse no ku Isi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare ibihugu byombi biherutse gushyiraho umukono i Kigali.
Mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti “ Amasezerano ya Eswatini n’Igisirikare gikomeye muri Afurika (eswatini’s pact with africa’s powerful army), ikinyamakuru Times of Swaziland cyanditse ko Eswatini yashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane (MoU) y’ubufatanye mu bya gisirikare na kimwe mu bihugu bifite igisirikare gikomeye muri Afurika, ndetse cyongeraho ko ari kimwe mu gisirikare gikora neza ku Isi. Kiti: “Nta kindi uretse Igisirikare cy’u Rwanda (RDF)”.

Iki kinyamakuru cyanditse ko RDF ikomeye kandi ifite ibikoresho bihagije ku buryo ishobora kwitabira ubutumwa bwo kurwana cyangwa kubungabunga amahoro nta bufasha bw’ingabo z’Umuryango w’Iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’amajyepfo (SADC).
Bivugwa ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika gitanga ingabo nyinshi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kandi kikaba icya kane ku Isi yose. Rufite abasirikare n’abapolisi bagera ku 6000 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) utongeyeho aboherejwe ku masezerano y’igihugu n’ikindi nko muri Moambike na Centrafrica. Ni urwa gatatu kandi mu gutanga abapolisi benshi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo no muri Repubulika ya Centrafrica (CAR). Leta y’u Rwanda ivuga ko izi ngabo zirinda abaturage gusa, zibungabunga amahoro n’umutekano, kandi ziyobora ibitaro byo ku rwego rwa II. U Rwanda ruherereye muri Afurika y’Iburasirazuba, ariko kuri ubu ruri mu butumwa bwo kugarura umutekano muri Mozambike, aho SADC yakuye ingabo zayo. Vuba aha, u Rwanda rwohereje izindi ngabo bitari mu rwego rw’Umuryango w’Abibumbye cyangwa Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Umuyobozi mukuru w’Inteko mpuzabikorwa y’imiryango itegamiye kuri Leta (CANGO) muri Eswatini, Thembinkosi Dlamini, yavuze ko u Rwanda ari demokarasi iteganya gusangira ubumenyi na Eswatini ku buryo ingabo, abapolisi n’abashinzwe amagereza bubahiriza uburenganzira bwa muntu. Yavuze ko CANGO yemeye aya masezerano mu gihe cyose Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano zizasobanura neza muri gahunda zo kungurana ibitekerezo ko iyicarubozo muri gereza no mu gihe cyo gufatwa cyangwa kubazwa bitemewe na gato mu rwego rw’amategeko mpuzamahanga.
Ati: “Amasezerano yasinywe agomba gushimangira uburenganzira bwa muntu.”
Iyi nkuru ivuga ko Igisirikare cya Eswatini cyo kirinze gutangaza byinshi mu bikubiye muri aya masezerano kugeza igihe bizaba ari ngombwa kuyavugaho. Gusa inkuru ya Times of Swaziland ikomeza yibutsa ko u Rwanda, mu 2020, rwohereje ingabo 1 000 zo kurwanya inyeshyamba zirwanya leta muri Repubulika ya Centrafrica (CAR). Umwaka wakurikiyeho rwohereza abasirikare guhangana n’abarwanyi b’Abajihadiste mu majyaruguru ya Mozambike, ubu rukaba ruhafite ingabo 3000.
Ni mu gihe SADC yohereje ingabo zigera ku 2 000 zavuye mu bihugu umunani, birimo Angola, Botswana, DRC, Lesotho, Afurika y’Epfo, Tanzania na Zambia. Bakoranye n’ingabo za Mozambike (FADM) n’ingabo zaturutse mu Rwanda zoherejweyo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba n’ubutagondwa bukabije.
Mu gihe SADC yakuye ingabo zayo muri Mozambike ivuga ko ubu hari ituze, Ingabo z’u Rwanda ziracyahari. Ku itariki ya 20 Kanama 2024, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, Umugaba w’ingabo za RDF zirwanira ku Butaka, hamwe na Komiseri wa Polisi, Vincent B. Sano, Umugenzuzi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa, basezeye ku zindi ngabo z’u Rwanda n’abaolisi boherejwe muri Cabo Delgado.
Izi ngabo zoroherejwe gusimbura bagenzi babo bari bahamaze umwaka. Mu myaka itatu ishize, abashinzwe umutekano mu Rwanda, ku bufatanye n’ingabo za Mozambique, bivugwa ko bageze ku ntsinzi idasanzwe mu gusenya indiri z’umutwe w’iterabwoba wa Al Sunna Wa Jama (ASWJ) muri Mocimbao da Praia na Palma.
Ibyo byatumye umubare munini w’abantu bavanwe mu byabo mu gihugu basubira mu midugudu yabo neza.
Hagati aho, imbere y’Umwami na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuwa 13 Kanama 2024 hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye nyuma y’uko intumwa za Eswatini zari zaje i Kigali umwaka ushize. Umuyobozi w’ingabo, Mashikilisane Fakudze na Prince Sicalo, umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’ingabo n’umutekano w’igihugu bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine kuva ku itariki ya 16-18 Kanama 2023.

Mu Rwanda, bakiriwe ku cyicaro gikuru cya RDF n’Umugaba Mukuru wa RDF, Gen. Mubarakh Muganga. Banasuye kandi na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvénal Marizamunda. Ibi byabaye mbere y’uko basobanurirwa urugendo rwo kuvugurura RDF n’ibijyanye n’ikibazo cy’umutekano mu karere.
Gushimangira umubano
Nk’uko urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo rubitangaza, igikomangoma Sicalo cyagize kiti: “Dutegereje gushimangira umubano. Turizera gushyira umukono ku masezerano y’ubwumvikane ku bufatanye bwa tekinike mu rwego rwa gisirikare. ”
Abayobozi b’ibihugu byombi rero muri uku kwezi bahagarikiye isinywa ry’amasezerano mu bya gisirikare, ubufatanye bwa polisi, serivisi zishinzwe amagereza no gusonerwa viza ku bafite passport.
Umuhango wo gusinya wabereye muri Village Urugwiro ubwo Umwami Mswati III yari I Kigali aho yari yanitabiriye irahira rya Perezida Kagame ku itariki 11 Kanama 2024. Ikinyamakuru Times SUNDAY cyemeje ko u Rwanda ruri mu bihugu bike niba atari cyo gihugu cyonyine ku Isi, giteganya mu Itegeko Nshinga ryacyo kugira uruhare mu kubungabunga amahoro ku Isi hose no gufasha abaturage bari mu kaga.
Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro n’umutekano igihe cyose bibaye ngombwa.
Mu ijambo rye mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano, Perezida Kagame yashimangiye akamaro ko gushyira mu bikorwa ayo masezerano, agira ati: “Nibyo bitanga ibisubizo bifatika kuri terrain.”

Umwami Mswati III we, yavuze ko ategereje ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe. Yagaragaje kandi ko Ubwami bwa Eswatini bushaka no kugirana ubufatanye n’u Rwanda mu zindi nzego nk’ubuhinzi, aho u Rwanda rukomeje kugenda rutera imbere cyane.
Perezida Kagame yagize ati: “Nyir’icyubahiro, ndashaka kubashimira kuba mwifatanije n’Abanyarwanda bose mu birori byo kurahira. Twishimiye cyane kuba muhari. Duhereye kuri uru ruzinduko, biragaragara ko u Rwanda na Eswatini ari inshuti nziza cyane, kandi turashaka kubikomeza ndetse tukarenzaho. ”
Yongeyeho ati: “Tujya imbere, turashaka kandi gushimangira umubano wacu w’ubufatanye. Ngiyo intego y’amasezerano yashyizweho umukono uyu munsi. Mu myaka yashize, ingendo zo ku rwego rwo hejuru zakozwe mu Rwanda na Eswatini n’intumwa zacu zombi ”
Perezida Kagame yavuze ko uyu ari umusingi mwiza wo gushingiraho umubano. Ati: “Mu Rwanda, twifuje cyane gusangira n’abafatanyabikorwa n’inshuti nka Eswatini, uburambe dufite mu rugendo rwo guhindura igihugu cyacu.” Ku rundi ruhande, Umwami yagize ati: “Igihugu cyacu gishobora kungukira ku kwigira ku mikorere yanyu n’ikoranabuhanga byiza mu kuzamura umusaruro.”

Inyungu
Umwami yashimangiye ko u Rwanda na Eswatini bishobora no kungukira mu bufatanye mu rwego rw’ubukerarugendo. Eswatini ni ahantu hazwi cyane mu bukerarugendo kubera umuco gakondo, mu gihe u Rwanda rufite ahantu nyaburanga hatandukanye nko ku kiyaga cya Kivu, Ingagi zisigaye hacye ku Isi ndetse no mu birunga bitandukanye.
Ati: “Ibihugu byacu byombi ni ubukerarugendo buzwi ku isi. Hariho ubufatanye mu rwego rw’ubukerarugendo, nko gushaka ibintu bishobora gukurura ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku isi ”.
Umwami Mswati III yavuze kandi ko uruzinduko rwe mu Rwanda rugamije kuzamura amahirwe y’ubucuruzi ku bihugu byombi ndetse n’abaturage babyo. Mu Rwanda yasuye Irembo, urubuga ushobora gushakiraho serivisi zitandukanye za guverinoma ndetse asura icyanya cy’inganda cya Kigali.
Perezida Kagame yijeje ko azishyura Umwami mu ruzinduko muri Eswatini mu gihe cya vuba.


