Ethiopia: Sudani yanze kwitabira ibiganiro biyishakira amahoro ishinja Kenya kubogama

Abayobozi bo mu bihugu bigize umuryango wa IGAD (Djibouti, Ethiopia, Kenya, Sudani) bahuriye i Addis Abeba kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Nyakanga, baganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’inzira y’amahoro muri Sudani.

Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Kenya, yari irimo na Komiseri wa A.U ushinzwe ibibazo bya politiki, amahoro n’umutekano, hamwe n’abashyitsi mpuzamahanga nk’abahagarariye ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku Butabazi, Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, Arabia Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Amerika, n’u Bwongereza.

Guverinoma ya Sudani yanze kwitabira iyi nama ishinja Kenya kubogama.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Sudani yari yasabye ko “Perezida wa Kenya, William Ruto, yasimburwa … cyane cyane kubera kubogama kwe”.

RSF ihanganye n’igisirikare cya Sudani yo ariko yohereje uyihagarariye muri iyi nama nk’uko tubikesha Africanews.

William Ruto yemeye hakiri kare ati: “Turabizi ko abayobozi ba politiki bitabiriye iyi nama nta na hamwe bahagarariye imitwe, ariko twizera ko inzira ifunguye, inzira ihuriweho n’abantu bose izazana abanyapolitiki bose, sosiyete sivile, mu kugira uruhare muri izi mbaraga zikomeye ”

Abantu bagera ku 3.000 bamaze guhitanwa n’amakimbirane yo muri Sudani.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *