Perezida wa Etincelles FC Ndagijimana Enock yatangaje ko yamaze kwishyura Miliyoni eshatu, zakoreshejwe hagurwa umukinnyi w’umunyamahanga mu rwego rwo kwirinda kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye BWIZA, kuri uyu wa Gatatu, tariki 18 Ukuboza 2024.
Etincelles FC ibanziriza ikipe ya nyuma muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino, yari yahawe amafaranga ariyo yatumye ubuyobozi bw’akarere bwandikira RIB buyisaba kuyabagaruriza (Miliyoni 3 Frw) kuko yakoreshejwe ibyo atagenewe .
Mu ma baruwa BWIZA ifitiye kopi harimo iyandikiwe RIB tariki 06 Ukuboza 2024, bigaragaza ko kuri iyi tariki kandi Ubuyobozi bwa Etincelles FC nabwo bwandikiye Akarere ka Rubavu bubasubiza ku ibaruwa bari barandikiwe kuwa 12 Ugushyingo 2024 basabwa gusubiza ayo mafaranga yakoreshwejwe hagurwa umukinnyi w’umunyamaganga.

Ubuyobozi bw’iyi kipe aho bwemeraga kuzasubiza aya mafaranga nyuma yo guhabwa inkunga bagenerwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA.
Mu kiganiro Ndagijimana Enock, Perezida wa Etincelles FC yahaye BWIZA yahamije ko ziriya Miliyoni 3 Frw yamaze kuzishyura ayavanye ku mufuka we, aho kwitaba RIB.
Ati “Aho kwitaba RIB kubera Miliyoni 3 Frw, amafaranga nayishyuye nyavanye mu mufuka wanjye n’ubwo yakoreshejwe agurwa umukinnyi mu nyungu z’ikipe, gusa nyuma y’uko akarere kirukiye muri RIB ku kibazo twakaganiriyeho twakoze inama nka Komite twemera kuyishyura.”

Ndagijimana akomeza avuga ko amafaranga atayishyuye kubera igitutu, ahubwo ko ari ibintu bizaganirirwaho nyuma, kuko afitiwe ubusobanuro.
Ndagijimana mu gahinda kenshi yavuze ibyo ariko gukorerwa bidashimishije na gato nyuma yo kwingingwa ngo agaruke mu buyobozi bw’ikipe, dore ko yari yayivuyemo nyuma yo kwishyura Miliyoni 11 Frw zari iz’imisoro zigakoreshwa mu kongerera abakinnyi amasezerano mu gihe bari bagitegereje amafaranga bagenerwa n’akarere.
BWIZA ifite amakuru ko iyi kipe ya Etincelles FC ibereyemo ideni Ndagijimana Enock arenga Miliyoni 35 Frw, yagurije ikipe mu mwaka w’imikino wabanjirije uwo dusoje ngo ibashe gusoza shampiyona aho we na bagenzi be bari baberewo Miliyoni 49 Frw.
Ndagijimana tumubajije nimba ari buze kongera gusezera ku buyobozi bw’iyi kipe yavuze ko ari kubitekerezaho, kuko akomeje kunanizwa n’ubuyobozi bw’akarere, budashaka kubahiriza ibyo bumvikanye mbere y’uko ayigarukamo.
Mu nshuro zose twagerageje kuvugisha Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ntibyadukundiye.
Soma inkuru bifitanye isano


