ekengee1-98245-1ccc7

EU na yo yamaganye amagambo ya Gen. Ekenge

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ku wa Kabiri wamaganye amagambo yibasira Abatutsi aheruka kuvugwa n’umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), usaba Leta ya RDC gukomeza guhangana n’imvugo z’urwango.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Ekenge yavuze amagambo yafashwe nk’ay’urwango ku Batutsi, ubwo yari mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo ya RDC (RTNC).

Icyo gihe yibasiye abantu bo muri ubwo bwoko agira ati: “Ati: “Uyu munsi iyo ushakanye n’umugore w’umututsi ugomba kwitonda cyane, ugomba kwitonda kuko…baguha n’umuntu wo mu muryango we nka mwishywa we, mubyara we uza iwawe kandi atari mubyara cyangwa mwishywa we ahubwo ari umuntu uje kubyarana n’umugore wawe iwawe, [yabyara] bakakubwira ngo oya abana bavutse ari [basa] abatutsi kuko abatutsi ari ubwoko bwiganza, kandi ari ubugambanyi, ubwenge…”

EU ibinyujije muri Ambasade yayo muri RDC yamaganye ariya magambo, inashima icyemezo cyo guhagarika Ekenge cyafashwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Igisirikare cya Congo Kinshasa.

Yanditse ku rubuga rwa X iti: “Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uramagana amagambo yavuzwe n’umuvugizi wa FARDC, unakirana ukunyurwa ingamba zafashwe n’ubuyobozi.”

Yunzemo iti: “Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi urasaba abayobozi gukomeza kurwanya imvugo zose z’urwango muri iki gihe gikomeye, mu rwego rwo gushaka ubumwe bw’igihugu n’amahoro arambye hashingiwe ku buryo buhuriweho n’abantu bose.”

EU iravuga ko yanyuzwe n’icyemezo cyo guhagarika Ekenge ubuyobozi bukuru bwa FARDC buheruka gufata, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda biciye muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe iheruka gutangaza ko Kinshasa yahagaritse uriya Jenerali mu rwego rwo kujijisha umuryango mpuzamahanga.

Nduhungirehe kandi yavuze ko ibyakorewe Ekenge bisa neza n’uburyo Perezida Habyarimana yakingiye ikibaba Léon Mugesera amaze kuvuga imbwirwaruhame yuzuye urwango ku Batutsi yavugiye ku Kabaya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *