EU yahakanye uruhare mu guhashya imyigaragambyo muri Mozambike nk’u Rwanda

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) ubinyujije mu butumwa bwawo bw’ubufasha bwa gisirikare muri Mozambike, watangaje ko “ushyigikiye” iyoherezwa ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zoherejwe muri Cabo Delgado, kandi udatera inkunga ibikorwa byose byaba bivugwa ku Banyarwanda byo “guhashya” imyigaragambyo yabereye i Maputo.

Ubutumwa bwa gisirikare, buzwi mu magambo ahinnye nka EUMAM MOZ (Ubutumwa bw’ubufasha bwa gisirikare bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Mozambike) bwasimbuye Ubutumwa bw’Ubumwe bw’u Burayi bwo gutoza ingabo za Mozambike mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi ni bumwe mu butumwa butatu busa muri Afurika. Ubundi bubiri nkabwo buri muri Repubulika ya Centrafrica (EUTM RCA), no muri Somalia (EUTM Somalia).

Itangazo rya EU ryo kuwa Mbere, itariki 4 Ugushyingo 2024, rivuga ko ubwo butumwa bwoherejwe bisabwe na Perezida Filipe Nyusi kandi ko ishyigikiye koherezwa kw’Ingabo z’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru y’igihugu ifite ibibazo by’umutekano.

Ku butumwa bwa gisirikare, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi werekana ko ari gahunda y’ibihugu by’u Burayi ishinzwe amahoro (EPF) ituma abasirikare b’u Rwanda bahabwa ibikoresho byo kubarinda ndetse no kwishyura amafaranga yo gutwara abasirikare kugira ngo barwanye inyeshyamba zikomeje kugaragara muri Cabo Delgado.

Inkunga ya EPF ngo ibaho hubahirizwa byimazeyo amategeko mpuzamahanga, cyane cyane amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu, kandi mu kubishyira mu bikorwa hakurikizwa uburyo bukomeye bwo kubigenzura no kubikurikirana.

Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko Ingabo z’u Rwanda “zoherejwe gusa mu Ntara ya Cabo Delgado, mu bikorwa bihuriweho n’Ingabo za Mozambike kurwanya abarwanyi b’intagondwa z’Abayisilamu”. U Rwanda rufite ingabo 4 000 muri Cabo Delgado binyuze mu masezerano y’ibihugu byombi.

Itangazo ry’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ryaje nyuma y’uko byibuze abantu icumi bapfuye abandi 76 bagakomereka mu myigaragambyo yakurikiye amatora kuva ku itariki ya 11 Ukwakira. Indi myigaragambyo irateganijwe, aho hateganijwe imyigaragambyo mu gihugu hose kuri uyu wa Kane, itariki ya 7 Ugushyingo 2024.

Umusesenguzi ku bibazo byugarije ubucuruzi, Johann Smith, yatangarije News24 ko imyigaragambyo ikomeje ari imyigaragambyo ikomeye mu mateka ya none ya Mozambique. Polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso n’amasasu ya nyayo kugira ngo itatanye abigaragambyaga batishimiye ibyavuye mu matora, kandi guverinoma yashyizeho ihagarikwa rya kabiri rya interineti mu byumweru bibiri, ibuza kwinjira kuri Facebook, Instagram, na WhatsApp.

Ibyavuye mu matora yo mu gihugu byahaye umukandida w’ishyaka Frelimo, Daniel Chapo, intsinzi ku majwi 70.7%. Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryatanze Venancio Mondlane nk’umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ryavuze ko habaye uburiganya mu matora, bituma haduka imyigaragambyo ndetse no guhangana n’abapolisi mu murwa mukuru Maputo. Imihanda myinshi yarafunzwe, harimo uwafunzwe kuwa Mbere uhuza Mozambike na Afurika y’Epfo.

Mondlane yahunze Mozambique nyuma y’amatora atavugwaho rumwe mu kwezi gushize, ariko arateganya kugaruka muri iki cyumweru mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba mu gihugu. Mondlane yahamagaje imyigaragambyo y’icyumweru kuva ku itariki ya 7 Ugushyingo. Yagiye kwihisha muri Afurika y’Epfo hashize ibyumweru bibiri, uwari umwegegere n’umwunganizi we mu mategeko bishwe biteguraga kujuririra ibyavuye mu matora.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *