13063280-scaled

EU yakuyeho ibihano by’ubukungu yari yarafatiye Syria

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Gicurasi, umuyobozi ushinzwe politiki z’ububanyi n’amahanga w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Kaja Kallas, yatangaje ko bafashe icyemezo cyo gukuraho ibihano by’ubukungu byafatiwe Syria.
Mu nyandiko Kallas yatambukije kuri X yagize ati: “Uyu munsi, twafashe icyemezo cyo gukuraho ibihano by’ubukungu byafatiwe Syria.”
Yakomeje agira ati: “Turashaka gufasha abaturage ba Syria kubaka Syria nshya, irimo abantu bose kandi ifite amahoro.”
Ibihano bimwe bizagumaho

Uyu muryango wari wamaze kuganira ku gukuraho ibihano muri Gashyantare, ugaragaza ko wifuza gushyigikira ubukungu bwihuse muri Syria nyuma y’imyaka icumi y’intambara y’abenegihugu yasenye byinshi.

Ariko, ibihano byose by’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ntibizavaho nk’uko iyi nkuru dukesha DW ivuga.

Abantu n’imiryango bafitanye isano n’ubutegetsi bwa Bashar Assad, kimwe n’abagize uruhare mu gukandamiza no guhonyora uburenganzira bwa muntu, bazakomeza gufatirwa ibihano.

Umuyobozi mushya wa Syria kuva muri Mutarama 2025, Ahmed al-Sharaa

Ibi bije nyuma y’igihe gito Perezida Bashar Al Assad yirukanwe ku butegetsi ku ngufu mu buryo butunguranye n’abantu bahoze bafatwa nk’abaterabwoba.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *