Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko abarwanyi 72 kivuga ko bahoze ari aba M23 bari bamaze igihe baracyishyikirije bamaze koherezwa i Kisangani mu ntara ya Tshopo, nyuma y’igihe barahurijwe i Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru.
FARDC ivuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ugushyingo ari bwo bariya barwanyi boherejwe i Kisangani banyujijwe ku kibuga cy’indege cya Kigoma, giherereye i Walikale.
Umuvugizi wa Diviziyo ya 34 y’Ingabo za RDC, Major Dieudonné Kasereka, yatangaje ko abo basirikare bahoze muri AFC/M23 bafashe icyemezo cyo kuyivamo, nyuma y’igitutu bashyizweho n’ingabo za leta zifatanyije na Wazalendo, dore ko impande zombi zikomeje kugaba ibitero ku birindiro by’uriya mutwe mu duce dutandukanye twa Kivu y’Amajyaruguru.
Kasereka yongeyeho ko iyi ari inshuro ya gatanu abahoze ari abarwanyi boherejwe i Kisangani, nyuma yo kwishyikiriza ubuyobozi bw’Ingabo za Leta ku bushake bwabo.
FARDC kuri ubu ivuga ko bariya basirikare 72 batumye umubare w’abo imaze kwakira ugera kuri 500 bamaze koherezwa i Kisangani mu gihe cy’ukwezi kumwe.
Ivuga kandi ko kuba abarwanyi ba AFC/M23 bakomeje kuyishyikiriza ku bwinshi bigaragaza ko igitutu gikomeje kuba cyinshi ku barwanyi ba M23 bari ku mirongo y’urugamba, nk’uko Major Dieudonné Kasereka yabishimangiye.
AFC/M23 ntiragira icyo itangaza ku birebana n’abo FARDC ivuga ko ari abarwanyi b’uriya mutwe bakomeje kuyishyikiriza.


