FARDC iravuga ko yafashe abarwanyi 2 ba ADF barimo Umunyarwanda

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kiratangaza ko cyafashe, ku wa Gatandatu ushize, abarwanyi babiri ba ADF, barimo Umunyarwanda n’umugore w’umunyekongo, ubwo bashakaga kwinjira mu musigiti wo muri komini ya Mangina, uherereye ku birometero 30 ugana mu burengerazuba bw’Umujyi wa Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru .

Ifatwa ryabo ryabaye ninjoro, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo i Beni, wavuze ko abo bagizi ba nabi bombi baturutse mu mudugudu wo hafi aho wa Mantumbi, aho muri iki cyumweru gishize hagaragaye ibitero byibasira abasivili.

Kapiteni Anthony Mualushayi, umuvugizi w’ibikorwa bya Sokola 1 i Beni, arahamagarira abaturage kuba maso nk’uko iyi nkuru dukesha Actualite.cd ivuga.

Gukangurira rubanda kuba maso muri ako gace byariyongereye muri kariya gace nyuma y’ubwicanyi buherutse kuba ahitwa Miliese, Taha na Tengi bwahitanye nibura 12 mu bitero bibiri bitandukanye.

Nk’uko imiryango itegamiye kuri Leta ibivuga, abateye bari kwibasira umujyi wa Mangina nyuma y’ihohoterwa ryagaragaye ku muhanda wa Mantumbi.

“Urujya n’uruza rwatangiye ku wa Kane i Miliese aho abaturage biciwe. Dukurikije isesengura ryacu, abateye bari kwibasira komini ya Mangina. Niyo mpamvu sosiyete sivile isaba ko inzego z’umutekano zafata ingamba zo kurinda umutekano wa komine kandi ko abaturage batangaza ikibazo icyo ari cyo cyose giteye inkeke ”, ibi bikaba byavuzwe na Kakule Vunyatsi, Perezida wa Sosiyete Sivile ya Mangina, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *