20241226_081836

FARDC irigamba guhanura drones 6 za RDF

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyigambye guhanura drones esheshatu kivuga ko zari iz’icy’u Rwanda (RDF).

FARDC yabitangaje biciye mu muvugizi w’ibikorwa bya gisirikare mu gice bizwi nka Sokola 1 bikorerwa mu gice cya Grand-Nord, Lt Col Mak Hazukay.

Uyu yavuze ko izo “drones esheshatu z’ingabo zidasanzwe z’u Rwanda zahanuriwe hejuru y’agace ka Mambasa, muri Teritwari ya Lubero.”

Leta ya RDC biciye muri Minisitiri Muhindo Nzangi ushinzwe iterambere ry’icyaro, iheruka gutangaza ko inyeshyamba za M23 ivuga ko zifashwa n’Ingabo z’u Rwanda zarashe ku ngabo zayo zikoresheje drones z’ubwiyahuzi zizwi nka Kamikaze.

Muri drones za RDF FARDC ivuga ko yahanuye, nta foto n’imwe yazo cyangwa amashusho yigeze igaragaza; hejuru y’ibyo nta n’ikigaragaza ko u Rwanda rwaba rutunze intwaro zo muri ubwo bwoko.

Abakurikiranira hafi intambara yo mu burasirazuba bwa RDC bahuriza ku kuba Kinshasa ikomeje kuyitangazaho amakuru atari ukuri anarimo gukabya, mu rwego kurinda abaturage bayo kuyitera umugongo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *