Ingabo za FARDC byavugwaga ko kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 24 Mutarama, zafashe Umujyi wa Mwesso, zakubiswe inshuro n’inyeshyamba za M23 zihunga zerekeza i Bukama, umudugudu uherereye mu birometero 2 uvuye muri uyu mujyi, muri Teritwari ya Masisi ya Kivu y’Amajyaruguru, aho amakuru agera kuri Bwiza avuga ko hari umukoloneli wa FDLR witwa Kaceri waguye muri iyi mirwano.
Amakuru aturuka aho atangazwa na Radio Okapi avuga ko ingabo za Congo zarashe ibisasu ku nyeshyamba zo muri uyu mujyi, aho umubare munini w’abaturage wari waheze mu bitaro bikuru no muri paruwasi ya Mwesso aho bahungiye kuva mu gitondo.
Imirwano yari imaze iminsi 3 muri kariya karere hagati y’inyeshyamba za M23 n’imitwe yitwaje intwaro yaho ifatanyije na FARDC.
Ku wa Mbere ushize, umuhungu w’imyaka 15 yarapfuye abandi bagore babiri barakomereka bikabije nyuma y’igisasu FARDC yateye mu gace ko mu mujyi wa Mwesso.
Ku ruhande rwa yo, M23 yatangaje ko yirwanyeho kinyamwuga kandi ikarinda abaturage ba Mweso no mu nkengero zaho kandi nta na mm 1 Ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR, abacanshuro, inyeshyamba, Ingabo z’u Burundi n’iza SADC bigeze bambura M23.

Abinyujije kuri X, Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka yagize ati « Twatatanyije izo ngabo zishyize hamwe maze zita ku rugamba intwaro, amasasu n’ibikoresho bya Gisirikare. »
Yakomeje agira ati « M23 iraburira Tshisekedi Tshilombo n’ingabo zishyize hamwe ngo bahagarike kwibasira abaturage b’abasivili kandi irahamagarira Umuryango mpuzamahanga kureka guceceka ku bwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage b’abasivili, bukorwa n’ubutegetsi butemewe n’amategeko bwa Kinshasa bufashijwe n’inzego zimwe na zimwe z’Umuryango w’Abibumbye. »


