20260130_094252

FARDC na FDNB bisubije Point-Zéro nyuma yo kurasa Twirwaneho na za drone 

Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryisubije agace ka Point-Zéro gaherereye muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kukambura umutwe wa Twirwaneho wari umaze ibyumweru bibiri ukagenzura.

Ku wa Kane tariki ya 29 Mutarama ni bwo FARDC ifatanyije n’Ingabo z’Abarundi, Wazalendo na FDLR bisubije kariya gace k’ingenzi, nyuma y’imirwano karahabutaka yabasakiranyije na Twirwaneho.

Amakuru yemezwa na Me Moise Nyarugabo umaze igihe atabariza abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, avuga ko imirwano yo ku wa Kane ingabo za Kinshasa zayifashishijemo drone esheshatu zari zigabanyije mu matsinda abiri.

Yavuze ko “iyo itsinda rimwe rya drone eshatu ryabaga riri kurasa, irindi ryabaga ryagiye mu birindiro gupakira ibisasu bishya”.

Yavuze ko muri rusange ibisasu 34 ari byo ziriya drone zarashe ejo ku wa Kane.

Me Nyarugabo kandi yemeje ko imirwano yasize ihuriro ry’Ingabo za Kinshasa zisubije Point-Zéro yarimo ingabo nyinshi cyane, zirimo abacanshuro b’abazungu n’abasirikare bo mu mutwe kabuhariwe w’ingabo za RDC uzwi nka ‘Hiboux’.

Amakuru avuga ko nyuma yo kuvanwa muri Point-Zéro, Twirwaneho yahise isubira inyuma igera mu marembo y’umudugudu wa Tuwetuwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *