FARDC yagaruje inka zirenga 300 Abanyamulenge bari banyazwe na Mäi-Mäi

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikorera ahitwa Kalingi muri Teritwari ya Fizi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zagaruje inka zirenga 300 z’aborozi b’Abanyamulenge zari zaranyazwe n’inyeshyamba za Mai-Mai.

Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyepfo Capt Dieudonne Kasereka, yavuze ko tariki ya 28 Ukwakira ari bwo ziriya nyeshyamba zagabye igitero ku borozi zibanyaga inka zabo, FARDC ihita itabara igaruza izo nka.

Ati: “Ku wa 28 Ukwakira i Kalingi, Mai-Mai Biloze bishambuke yasahuye inka 300 ku borozi b’Anyamulenge. FARDC yahise itabara, izo nka zose zaragarujwe zisubizwa ba nyirazo. Ni kimwe no mu mudugudu wa Kananda muri Teritwari ya Uvira, aho inka 28 zashyikirijwe ba nyirazo na FARDC. Izi zagaruwe na FARDC nyuma y’imirwano mu yabereye mu ishyamba rya Mikufi”.

Ikibazo cy’ubujura bw’inka gikunze kuvugwa mu bibaya bya Fizi, Mwenga na Uvira, aho abashumba baterwa n’inyeshyamba za maï-maï zikabambura inka.

Muri kiriya gice kandi, havuzwe imirwano ikaze kuva ku ya 29 Ukwakira 2020, ikaba ikomeje guhuza umutwe wa Twigwaneho uyobowe na Col Makanika n’inyeshyamba za Maï-maï.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *