Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) cyahakanye ku mugaragaro amakuru cyita ibinyoma kandi agamije kuyobya ari kuvugwa kuri Gen. Major Chicko Tshitambwe, Komanda w’ingabo ku rugamba rw’amajyaruguru.
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu hagaragaye amashusho yavaga i Butembo, aho byavugwaga ko abaturage barimo guhiga Gen. Chicko muri hotel bakekaga ko acumbitsemo ngo bamusabe ibisobanuro nyuma y’ifatwa rya Kanyabayonga.
Les membres de la Lucha et Véranda Mutsanga sont entrain de traquer le General Chico Tshitambwe dans les chambres de l'hôtel Believe où il prenait son petit déj ce matin. Ils cherchent surtout sous les lits où il a l'habitude de se cacher. Il aurait sauté par la fenêtre avec ses… pic.twitter.com/qTtVdmoHNN
— Vive M23 (@kivuresidence) June 29, 2024
Umuvugizi wa FARDC muri front nord, Lieutenant Mbuyi Reagan, avuga ko inkuru zimwe na zimwe “z’ibinyoma” kandi “zijijisha” zasohotse mu bitangazamakuru byo kuri interineti zerekeye ibihuha bikwirakwizwa ku kuba Komanda wabo ari i Butembo nta shingiro zifite.

Igisirikare cyamaganye byimazeyo aya makuru “abeshya” yerekeranye no kuba Komanda wacyo ari i Butembo. Cyemeza ko ibyo ari ibintu byahimbwe n’abanzi b’amahoro ku bijyanye n’ibikorwa bikorerwa muri kariya gace k’iburasirazuba bw’igihugu.
Lieutenant Mbuyi yagize ati: “Kugeza ubu, Komanda w’Amajyaruguru ararwana ku rugamba n’ingabo ze kugira ngo bashimangire ibirindiro byabo i Kirumba no gushimangira ibya Kaseyi na Alimbongo.”


