FARDC yakuriweho ibihano, M23 iva Kibumba, umuganga ashinjwa gusambanya umurwayi: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 19 Ukuboza 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izerekeye ku mutekano, politiki, ubutabera n’imyidagaduro.

Harimo ko:

M23 yavuye mu birindiro bya Kibumba

Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje tariki ya 23 Ukuboza ko wavuye mu birindiro wari ufite muri gurupoma ya Kibumba mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, RDC.

Ni inkuru yemejwe na komanda w’ingabo za EAC zashyikirijwe ibi birindiro, Lt Gen. Jeff Nyagah, wanaboneyeho gusaba Abanyekongo bari barahunze aka gace gutaha, bakitegura iminsi mikuru.

Gusa igisirikare cya RDC kibinyujije mu Muvugizi wacyo, Gen. Maj. Sylvain Ekenge, kuri uyu wa 24 Ukuboza cyatangaje ko M23 yajijishije, ikajya gukomeza ibindi birindiro ifite, igamije gufata Masisi.

Diamond ntiyaje mu gitaramo i Kigali

Umuhanzi Diamond Platinumz wagombaga gutaramira Abanyarwanda tariki ya 23 Ukuboza muri B.K Arena ntabwo yigeze aza kubera impamvu yise guhuzagurika kw’abateguye iki gitaramo.

Yagombaga kugera mu Rwanda ku mugoroba wa tariki ya 22, ariko abanyamakuru bari bagiye gutara inkuru ye ku kibuga cy’indege cya Kanombe baramutegereje baramubura, barataha.

Ku munsi wakurikiyeho, mu gihe byahwihwiswaga ko abateguye igitaramo bimye Diamond amafaranga yifuzaga mbere yo kuza, yatangarije kuri Instagram ko igitaramo kitakibaye, asezeranya Abanyarwanda kuzabamenyesha vuba itariki nshya azacyimuriraho.

Umuganga akurikiranweho gusambanya umurwayi

Umuganga w’imyaka 27 y’amavuko ukorera ibitaro bya Murunda biherereye mu karere ka Rutsiro, kuva tariki ya 1 Ukuboza afunzwe akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umurwayi ku gahato, akoresheje urutoki.

Umugizi wa RIB watanze aya makuru mu cyumweru gishize yasobanuye ko bikekwa ko iki cyaha cyakozwe tariki ya 1, gikorerwa umukobwa w’imyaka 20 wari wagiye kwivuriza muri ibi bitaro. Ni amakuru yanemejwe n’umuyobozi w’ibitaro.

Dosiye y’uyu muganga yagejejwe mu bushinjacyaha, ndetse yanamaze kuregerwa urukiko, nk’uko Umuvugizi wa RIB yabisobanuye.

Bamporiki yatakambiye urukiko

Mu bujurire, Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco tariki ya 19 Ukuboza yatakambiye urukiko rukuru, asaba koroherezwa igihano, ngo kugira ngo akorere u Rwanda.

Akurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, ndetse avuga ko atari umwere kuri byo.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye igifungo cy’imyaka 4, rumuca n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 60. We arasaba ko ibi bihano byagabanywa, kandi agakatirwa igifungo gisubitse.

Igisirikare cya RDC cyakuriweho igihano

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, UNSC, kakuriyeho Leta ya RDC igihano kari karayifatiye bijyanye no kugurira igisirikare cyayo intwaro.

Iki gihano cyasabaga abagurisha RDC intwaro kubanza kubimenyesha UNSC, kugira ngo izikurikirane mu nzira zinyuramo, ariko iyi Leta yagaragaje imbogamizi y’uko kiyigiraho ingaruka zirimo gufatirwa kw’izi ntwaro.

UNSC yakuyeho iki gihano tariki ya 20 Ukuboza, mu rwego rwo gufasha ingabo za RDC kubona ubushobozi bwatuma ishobora guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko M23.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *