Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), abarwanyi ba Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi basahuye umujyi wa Makobola wo muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mbere yo kuwuhunga.
Mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira ku wa 30 Ukuboza ni bwo izo ngabo zakoze ubwo busahuzi.
Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC zasahuye Makobola, nyuma yo gutsindwa mu mirwano zari zihanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.
Mu byasahuwe n’izo ngabo, harimo imitungo y’abaturage ku rwego rukabije, amatungo magufi nk’ihene n’intama, inkoko, ndetse n’ibindi bintu by’agaciro byari inkingi ya mwamba ku mibereho y’abaturage.
Abaturage kandi bavuga ko iri sahurwa ryabaye mu kajagari gakabije, risiga benshi mu bukene bukomeye no mu ihungabana rikabije.
Bivugwa kandi ko abarwanyi ba Wazalendo basambanyije abagore bo muri Makobola, mbere y’uko bahunga uwo mujyi.


