Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyahaye ingabo zacyo n’abazifasha ku rugamba amabwiriza yo kutagaba ibitero ku mutwe wa AFC/M23.
Ni amabwiriza ubuyobozi bw’akarere ka gatatu ka gisirikare k’ingabo za RDC katanze ku wa 25 Nyakanga 2025, akaba ajyanye n’ibiganiro bya Doha Kinshasa na AFC/M23 bamaze igihe bagirana.
Umuyobozi wa kariya karere ka gisirikare, Lt. Gen. Masunzu Pacifique mu butumwa yahaye abasirikare yifashishije urubuga rwa Telegrame, yagize ati: “Mwebwe FARDC n’ingabo z’inshuti, mugomba guhagarika kugaba ibitero kuri AFC/M23-RDF.”
Masunzu icyakora yamenyesheje ingabo zo ku ruhande rwa Leta ko zemerewe gusubiza mu gihe zaba zitewe n’umwanzi, ariko na bwo zikabanza gutegereza guhabwa amabwiriza.
Ubutumwa bw’uko FARDC n’ihuriro ry’ingabo zikorana na yo batagomba gutera M23 bwohererejwe abayobora Ingabo mu ntara za Kivu zombi; ndetse kopi yabwo inohererezwa Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC, Minisitiri w’Ingabo n’abashinzwe ubutasi n’ibikorwa.
FARDC yasabye ingabo zayo kudatera M23, mu gihe hashize iminsi hari imirwano ikomeye isakiranya uriya mutwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa.
Kinshasa kandi na AFC/M23 bamaze hafi ibyumweru bibiri basinyiye i Doha amahame ngenderwaho aganisha ku guhagarika intambara; gusa uriya mutwe ushinja Leta kuba yarananiwe kubahiriza ibyo bemeranyirije.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ku wa Gatatu yagaragaje ko kuva ariya mahame yasinywa kugeza ku wa 30 Nyakanga ingabo za Leta zakomeje kugaba ibitero mu duce turimo udutuwe cyane n’abaturage mu ntara za Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru; ibishimangira ko zifite umugambi wo gushoza intambara ikomeye.


