Yitain_28C298fed

FARDC yemeye ko yahanuye indege ya gisivili ivuga ko yari yavogereye ikirere cya RDC

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) cyasubije ibirego by’umutwe w’inyeshyamba wa Alliance Fleuve Congo (AFC / M23), cyemeza ko cyabonye kandi gihanura indege itamenyekanye yavogereye ikirere cya Congo ku wa Mbere, itariki 30 Kamena 2025.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohoye uwo munsi, FARDC yavuze ko radar zayo za gisirikare zabonye indege iguruka nta ruhushya yinjiye mu kirere cya Congo kandi yerekeza mu karere karimo amakimbirane.

Indege, nk’uko igisirikare kibivuga, nta biyiranga byagaragaraga, ibyo kandi ngo bikaba ari “ukurenga ku buryo bukabije amahame mpuzamahanga agenga indege za gisivili.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC, Gen. Major Sylvain Ekenge Bomusa Efomi rigira riti: “Iyi ndege yavogereye ikirere cyacu kandi yinjira mu karere ka Congo mu buryo butemewe n’amategeko, nta burenganzira yabanje guhabwa. Nyuma yo kugenzura, byagaragaye ko nta numero ziyiranga zanditseho”.

Iri tangazo ry’ingabo rije nyuma y’amasaha make AFC / M23 isohoye itangazo rishinja Guverinoma ya Congo kurasa indege ya gisivili yari itwaye imfashanyo z’ubutabazi i Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.

M23 yavuze ko indege yari itwaye ibiryo n’ibikoresho by’ubuvuzi bigenewe abaturage b’Abanyamulenge bavanwe mu byabo kandi isobanura ko ibyabaye ari icyaha cy’intambara ndetse no kutubahiriza amasezerano y’amahoro ya Washington yashyizweho umukono mu minsi itatu gusa ishize.

Umuvugizi, Lawrence Kanyuka, mu itangazo rya AFC yagize ati: “Iki cyaha cy’urwango… giteje nkana amakuba atarigeze abaho mu butabazi.”

M23 yakomeje gushinja ubutegetsi bwa Congo kuba bwarakomeje gahunda yo gutsemba ubwoko ku Banyamulenge ndetse inemeza ko izihorera.

FARDC ishimangira impamvu z’umutekano wigihugu

Mu kwamaganaibyo birego, FARDC ntabwo yavuze M23 mu izina ariko yavuze neza ko ibyabaye ari ikibazo cy’umutekano w’igihugu.

Igisirikare cyashimangiye ko ingamba zafashwe z’ubwirinzi zafashwe “mu rwego rwo kurinda umutekano w’ikirere cyacu no kubungabunga ubusugire bw’ubutaka bwacu,” kandi ko abayobozi babishinzwe ba gisivili ndetse na gisirikare babimenyeshejwe.

Iri tangazo ryiswe Communiqué de Presse No 18 du 30 Juin 2025, ryashimangiye ko igisirikare kiyemeje kurinda igihugu iterabwoba ryava mu kirere, cyane cyane mu turere duhindagurika aho imitwe yitwaje intwaro ikorera.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *