Ni ubwicanyi bushya bw’ubugome bavuga ko budashobora kwihanganirwa bwakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 26 rishyira ku wa 27 Nyakanga 2025, ahitwa Komanda, muri Teritwari ya Irumu, Intara ya Ituri.
Mu gihe bari mu masengesho mu rusengero rwaho, byibuze abasivili mirongo ine bishwe bikabije batemaguwe n’inyeshyamba za ADF / MTM zifitanye isano na Leta ya Kisilamu.
Abandi benshi bakomeretse bikabije, nk’uko byatangajwe ku mugaragaro na FARDC mu itangazo ryasohotse kuri iki Cyumweru gishize.
FARDC rero ivuga ko “Iki cyaha gikomeye kitazatambuka kidahanwe!” yamagana ibyo yise ibikorwa by’ubugwari byakozwe n’umutwe wa ADF, bashaka kwihorera ku gihombo cyatewe n’igitutu cya gisirikare cy’Ingabo za Uganda na Congo muri Teritwari za Irumu na Mambasa.
FARDC irashimangira byimazeyo ibyo yiyemeje igira iti: “Tuzabahiga ubudacogora, kugera mu ndacye yabo ya nyuma. Nta buhungiro bazasigarizwa.”
Iki cyemezo cyongeye gushimangirwa nk’ubutumwa busobanutse ku baterabwoba: “Repubulika ntizasubira inyuma. Ni muri urwo rwego, Ingabo za Congo zihanganishije byimazeyo imiryango yabuze ababo kandi irahamagarira abaturage kuba maso cyane, mu gihe isaba buri wese gutanga amakuru ku kintu gikemangwa.
FARDC yakomeje igira iti: “Umutekano ni ikibazo rusange. Kuba maso kwawe bishobora kurokora ubuzima.”
Barasaba kandi ubufatanye n’abaturage bagahuriza hamwe mu kurwanya umwanzi rusange wishe inzirakarengane, ndetse agatwika n’aho basengeraga.


