Sengabo Jean Bosco uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Fatakumavuta, kuri ubu afungiye mu Igororero rya Mageragere, yandikiye ubuyobozi bw’ikipe ya Gorilla FC abasaba gukora ibishoboka byose bagatsinda Rayon Sports mu mukino w’ikirarane uteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Ugushyingo 2024, kuri Kigali Pele Stadium.
Uyu mukino utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru, kuko Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona, naho Gorilla FC ikaza ku mwanya wa kabiri. Ni umukino ushobora guhindura byinshi ku ishusho y’irushanwa.
Mu ibaruwa ifunguye, Fatakumavuta yatangaje ko yishimira umwanya mwiza Gorilla FC iriho muri shampiyona, ndetse n’ibitego ikipe imaze gutsinda. Yagize ati: “Hano muri gereza nahasanze abakunzi benshi ba Gorilla FC. Gutsinda Rayon Sports bizaba ari impano ikomeye mutanze mu buzima bwanjye hano mu buroko.”
Yashimangiye ko akanyamuneza ari kose aho afungiye, kandi ko yizera ko Gorilla FC izamuha ibyishimo atazibagirwa.
Fatakumavuta, wafunzwe tariki ya 6 Ugushyingo 2024 akekwaho ibyaha bitandatu, ari gukurikiranwa n’inkiko. Kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Ugushyingo, yitabye urukiko mu bujurire, aho we n’umwunganizi we basabye ko arekurwa by’agateganyo. Umunyamategeko we yashimangiye ko hari ibimenyetso bishobora gushingirwaho kugira ngo Fatakumavuta aburane ari hanze, kandi ko umucamanza yakwirengagiza bimwe mu byavuzwe mu rubanza rwa mbere.
Mu gusoza ibaruwa ye, Fatakumavuta yashimiye ubuyobozi bwa Gorilla FC, abakinnyi, n’abakunzi bayo muri rusange, yongeraho ati: “Ndabakumbuye kandi ndabakunda.”
Uko byagenda kose, umukino wa Gorilla FC na Rayon Sports uteganyijwe kuri iki Cyumweru ni wo ugomba kwerekana niba iyi kipe izashimisha umukunzi wayo udasanzwe akaba n’umuvugizi wayo, cyangwa se niba Rayon Sports izakomeza guhagarara neza ku mwanya wa mbere.


