charlie-kirk-shoooter-tyler-robinson-captured-comp-9

FBI yerekanye urwandiko ruteye ubwoba rwanditswe n’umurashi wishe Krik

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (FBI) rwatangaje ko rufite ibimenyetso bikomeye bihamya ko Tyler Robinson, w’imyaka 22, ari we wivuganye umunyapolitiki Charlie Kirk mu birori byabereye kuri Utah Valley University.

Umuyobozi wa FBI, Kash Patel yavuze kuri uyu wa Mbere ko ADN (DNA) yabonetse ku isume yari ipfunyitse imbunda yasanzwe mu gace Robinson yari yayihishemo, byahuje na Robinson. Yongeyeho ko mu rugo rwe habonetse urwandiko rwanditswe n’ukekwa, rurimo amagambo agaragaza ko yari afite umugambi wo “kurasa Kirk” kubera kutavuga rumwe mu bitekerezo bya politiki.

Charlie Kirk, washinze umuryango Turning Point USA, yarashwe mu ijosi ku wa 10 Nzeri ubwo yari mu ruzinduko rw’imbwirwaruhame mu mashuri makuru. Imbunda yo mu bwoko bwa hunting rifle yakoreshejwe yabonetse mu ishyamba riri hafi aho.

Patel yavuze ko inyandiko ya Robinson yaje kwangizwa, ariko yari yamaze gufatwa mu mafoto no gupimwa n’inzobere mu by’ubugenzuzi. Bamwe mu bagize umuryango we babwiye abashinzwe iperereza ko yakundaga kwiyumvamo ingengabitekerezo y’aba-“left-wing”, kandi amasasu yasanzwe hafi y’iyo mbunda yari yanditseho amagambo ya “antifascist”.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *