FC Barcelona yatangiye ibiganiro byo kureba ko yasinyisha Erling Haaland

Ikipe ya FC Barcelona yamaze gutangira ibiganiro n’abahagarariye Braut-Erling Haaland, bigamije kureba ko uyu rutahizamu w’Umunya-Norvège yayerekezamo.

Haaland w’imyaka 20 y’amavuko akinira ikipe ya Borussia Dortmund yo mu Budage, akaba umwe muri ba rutahizamu bakomeye cyane bifuzwa n’amakipe y’ibigugu i Burayi.

Uyu rutahizamu amaze gutsindira Dortmund ibitego 49 mu mikino 49 amaze kuyikinira kuva yayigeramo muri Mutarama 2020, amakuru akavuga ko ikipe imwifuza mbere ya 2022 igomba kumutangaho miliyoni 180 z’ama-Euro.

Ibiganiro biganisha Erling Haaland muri FC Barcelona byahuje Mino Raiola usanzwe umuhagarariye na se umubyara, Alf-Inge Haaland; baganiraga na Joan Laporta usanzwe ari Perezida wa Barça cyo kimwe na Mateu Alemany usanzwe ari umuyobozi w’ibikorwa by’umupira w’amaguru muri iriya kipe.

Ni ibiganiro byamaze amasaha abiri n’igice, ndetse n’ikipe ya Borussia Dortmund ikaba izi ko byabayeho nk’uko ESPN dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Kuba abahagarariye Haaland baganiriye na FC Barcelona ntibisobanuye ko agomba guhita ayerekezamo, kuko mbere y’uko yerekeza muri Borussia Dortmund avuye muri Salzburg yari yaragiranye ibiganiro nka biriya n’amakipe arimo Manchester United na Manchester City.

Amakuru avuga ko Joan Laporta afata Haaland nk’umukinnyi ushobora kugirira FC Barcelona akamaro mu myaka irenga 10, ikaba impamvu yifuza gukora ibishoboka byose ngo amwegukane.

Perezida Joan Laporta kandi afata Haaland nk’iturufu ikomeye yamufasha kumvisha Lionel Messi uri kurangiza amasezerano ko agomba kuguma muri iriya kipe.

Cyakora cyo hari andi makipe nka Real Madrid na Manchester City akomeje kunuganuga uriya musore, ikaba imbogamizi ikomeye kuri FC Barcelona kuri ubu yugarijwe n’ikibazo cy’ubukungu.

Ku rundi ruhande ariko iyi kipe y’i Catalunya ikomeje kwifashisha umubano mwiza Perezida wayo na Ramon Planes uyishinzwemo ibya tekiniki bafifanye na Mino Raiola.

Si ubwa mbere FC Barcelona yifuza Erling Haaland, kuko mu mwaka ushize na bwo yifuzaga kumusinyisha gusa ikomwa mu nkokora na Eric Abidal wari umuyobozi w’ibikorwa bya siporo byayo.

Magingo aya bivugwa ko FC Barcelona iri gushaka uko yabona inguzanyo yayifasha gusinyisha uriya musore nk’uko byagenze kuri Antoine Griezmann, gusa nanone ikareba uko yagabanya imishahara y’abakinnyi bafata agatubutse nka Messi, Philippe Coutinho, Griezmann na Samuel Umtiti.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *